Thursday, September 24
Shadow

Nyarugenge-Nyamirambo:Mu gikombe cy’intwari irondo ry’umwuga ryakubitiye ahareba inzega Dasso.

Share
Nyarugenge: Abanyerondo begukanye igikombe cy'Intwari batsinze Dasso Ku nshuro 26 ,u Rwanda ruzirikana umunsi ngaruka mwaka w’intwari uba tariki ya 1 Gashyantare, mu karere ka Nyarugenge bawizihirije mu murenge wa Nyamirambo, ubimburirwa n’umukino w’amagaru mu byiciro bibiri, inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano. Mu nzego z’ibanze igikombe cy’intwari cyegukanye Akagari ka Rugarama, gatsinze ibitego 4 kuri 1 akagari ka Mumena two mu murenge wa Nyamirambo, naho Irondo ry’umwuga ritsinda Dasso penariti 4 kuri 3 za Dasso. N’imikino yaranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, cyane abanyerondo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe  kubwo gutsinda Dasso.
Nsabimana Vedaste, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari umushyitsi mukuru ,yashimiye amakipe yegukanye ibikombe, avuga ko kwizihiza umunsi w’intwari mu karere byabereye mu midugudu yose, ubutumwa yatanze yasabye abaturage gukomeza kuzirikana ubutwari bwaranze intwari tuzi, cyane bazirikana kugera ikirenge mucyabo, no gusigasira amahoro yo soko y’amajyambere n’iterambere u Rwanda rugezeho.

Uyu munsi u Rwanda ruzirikana ku nshuro ya 26 intwari z’u Rwanda, insanganyamatsiko igira iti:”Agaciro mu banyarwanda, ubutwari bwacu ”.

 56,733 total views,  5 views today

10 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up