Sunday, July 12
Shadow

Gasabo-Kimironko:Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu hatangijwe ubukamburambaga bw’isuku n’umutekano.

Share

Ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali na polisi y’igihugu umurenge wa Kimironko watangije ubukanguramba bujyanye n’isuku n’umutekano tariki31/01/2020, bugamije gukangurira abaturage guhorana isuku aho batuye ndetse bakirinda n’ibyaha cyane cyane mu rubyiruko, harimo kwirinda ibiyobya bwenge,Inda zitateguwe mu bangavu n’ibindi.

Usibye ibi bikorwa habayeho no gutaha impuzamaguriro y’amarondo shop yose mu karere ka Gasabo riherereye muri uyu murenge wa Kimironko, rizafasha aya maguriro yose kuzajya baharangurira, mu rwego rwo kworoshya iyi mihahirane muri aka karere, aho amarondo shop atazajya agorwa no kubona ibicuruzwa nkenerwa k’uko muri iri mpuzamaguriro y’amarondo shop, bizaba ririmo byose.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur

Hatewe ibiti muri iki gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano

 

 

Abanyerondo bahawe ibikoresho byabafasha mu kazi ndetse n’imipira mu rwego rwo gukora sport.

Abafanyabikorwa b’umurenge wa Kimironko yamuritse ibyo bakora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur asinyana imihigo n’uhagarariye kampani ya Agruni itwara imyanda

Iki gikorwa cyabimburiwe n’umuganda, witabiriwe n’abaturage,urubyiruko,Inzego z’ubuyobozi,harimo umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana Stephen Rwamurangwa,ukuriye Inkeragutabara mu karere ka Gasabo Lt Col Eugene Mugabo, uhagarariye polisi mu karere ka Gasabo Senior Supt.Hitayezu Emmanuel,ndetse n’abafatanyabikorwa b’umurenge wa kimironko batandukanye,n’abajyanama b’ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurwanga yashimye umurenge wa Kimironko kuba udahwema gukangurira abaturage gahunda za Leta, ndetse no kuba bashobora kw’ibutsa abaturage ba Kimironko isuku n’umutekano ko ari ingenzi

”Ati Kimironko by’umwihariko ndayishimira uko yigaragaza mu kugira abaturage bakeye, bumva neza isuku ndetse n’uko umutekano ucungwa umunsi ku munsi”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa abashikiriza bimwe mu bikoresho

Umuyobozi w’inkeragutabara mu karere ka Gasabo yasabye abanyerondo guhorana umurava mu byo bakora byose, ndetse no guhorana icyizere mu kazi kabo k’irondo, kugira ngo abaturage bakomeze kwiyumvamo serevise babaha.

Ukuriye Inkeragutabara mu karere ka Gasabo Lt Col Eugene Mugabo atanga impanuro ku banyerondo

Senior Supt.Hitayezu Emmanuel mw’ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yasabye abaturage kw’irinda inzoga z’inkorano k’uko zibavutsa ubuzima, bityo n’uwazinyoye atashobora kugira icyo yakwimarira kubera ubwenge buba bw’ayobye.

Senior Supt.Hitayezu Emmanuel yasaabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, ndetse abashishikariza kwirinda ibishuko cyane cyane abana b’abakobwa bitazabaviramo guterwa inda zitateguwe, n’ukwanduriramo indwara zitandukanye nka Sida.

Uhagarariye polisi mu karere ka Gasabo Senior Supt.Hitayezu Emmanuel yasabye abaturage kwirinda ibyaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko isuku ari umuco waragaga abanyarwanda, bityo basabwa kuyikomeza bakajyana n’icyerekezo u Rwanda rufite ati “turashima intambwe tumaze gutera mu isuku n’umutekano, ngira ngo mujya mubyumva ahantu hose ko Umujyi wa Kigali ari intangarugero haba ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose mu kugira isuku n’umutekano ni nayo mpamvu natwe nu murenge wacu wa Kimironko tugomba kubera abandi urugero kandi rushimishije

Ubwo hatahwaga impuzamaguriro y’amarondo shop yo mu karere ka Gasabo

ISHUSHO Y’UMURENGE WA KIMIRONKO MU MAFOTO.

Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo haragaragara Isuku mu midugudu itandukanye. iyo uhatembereye ubona uduce twose turyoheye ijisho.

Abaturage batuye muri uyu murenge wa Kimironko bavuga ko biyemeje kugira isuku bakayigira umuco, bityo umurenge wabo ugahora utoshye. Imidugudu itandukanye, yamaze gutangira kwishakamo ibisubizo mu bikorwa by’iterambere, urugero aho batangiye kw’iyubakira imihanda no gushiraho abayikorera isuku buri munsi.

Abaturage bishiriyeho abakora isuku mu mihanda
Abaturage isuku bayigize umuco aho batuye
Mu marembo naho batuye hahora hacyeye
Ubusitani bw’itabwaho muri uyu murenge wa kimironko
Kubera isuku iharangwa ituma benshi bajya kuhatura
Imihanda iri gukorwa n’abaturage
Umutekano ucungwa amasaha 24/24
Abaturage b’ikorera ahabugenewe gushira imyanda

 

 45,444 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up