Tuesday, September 29
Shadow

Urugo rw’Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Ed Woodward watewe n’itsinda ry’abantu batazwi baririmbaga ko agiye gupfa.

Share

Urugo rw’Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Ed Woodward, ruherereye mu gace ka Cheshire, rwatewe n’itsinda ry’abantu batazwi baririmbaga ko agiye gupfa.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuntu uri kujugunya ibishashi bitukura ku muryango munini ugana mu rugo mu gihe abandi baririmbaga indirimbo zibasira uyu mugabo w’imyaka 48.

Woodward ufite umugore n’abana babiri bakiri bato, ntabwo yari mu rugo muri ayo masaha.

Ikipe ya Manchester United yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko uwo ari we wese uza kugaragaraho kugira uruhare muri ibi, azacibwa ku kibuga cyayo ubuzima bwe bwose.

Yagize iti “Kugaragaza igitekerezo kw’abafana ni ikintu kimwe, gukora icyaha no gushaka gushyira mu kaga ubuzima bw’undi muntu, ibyo nta mbabazi zihari.”

“Tuzi ko Isi y’umupira w’amaguru iraza kutujya inyuma mu gihe turi gukorana na Polisi ya Manchester kugira ngo hamenyekane aba bagizi ba nabi bakoze ibi.”

Woodward amaze iminsi yibasirwa n’abafana batishimiye umusaruro Manchester United iri gutanga mu byumweru bishize.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona ya Premier League, irushwa amanota 33 ndetse abafana bashinja Woodward ko ibihe bibi barimo abigiramo uruhare.

Ku mukino baheruka gutsindwamo na Burnley muri Shampiyona n’uwo batsinzemo Tranmere ku Cyumweru muri FA Cup, abafana ba Manchester United baririmbye indirimbo zimwe kuri Woodward na ba nyir’ikipe, Glazers, babasaba kuyivamo.

Iki gikorwa cyo kwibasira Ubuyobozi cyaherukaga mu 2004 ubwo abafana bateraga imodoka ya Maurice Watkins wari Umuyobozi w’ikipe ndetse birangira imigabane ye iguzwe na Malcolm Glazer.

Woodward yabaye Umujyanama wa Malcolm Glazer n’umuryango Glazer mu gihe iyi kipe yari mu bihe byiza guhera mu 2005, ariko nyuma aza kuzamurwa mu nshingano.

Manchester United iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, yakirwa na Manchester City mu mukino wa ½ wo kwishyura muri Carabao Cup, aho umukino ubanza warangiye Manchester City itsinze ibitego 3-1.

Abantu batazwi bateye urugo rw’Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Ed Woodward, baririmba ko agiye gupfa

Ed Woodward amaze iminsi atishimiwe n’abafana ba Manchester United kubera umusaruro iyi kipe iri gutanga

Manchester United yavuze ko igiye gukurikirana abantu bateye urugo rw’umuyobozi wayo bavuga ko araza gupfa

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up