Monday, March 30
Shadow

Umuganda ni inkingi ishimangira ubumwe bw’abanyarwanda

Umuganda rusange uba mu Rwanda hose ku cyumweru cya nyuma cya buri kwezi . Umuganda ni inkingi ishimangira ubumwe bw’abanyarwanda mu gukorera hamwe kunyungu rusange. akamaro k’umuganda kagaragarira buri wese kuko usanga ahenshi haba hasukuye kandi hasa neza mu gihugu hose.

 

Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abanyarwanda bahurira hamwe mu gikorwa cy’umuganda. Uyu munsi ukaba uzwi nk’umunsi w’umuganda.

Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro.

Uyu muganda utangira saa mbiri kugeza saa tanu za mu mugitondo, kuwitabira bikaba ari itegeko ku muntu wese uri hagati y’imyaka 18 na 65.

Umuganda ugamije guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no gutuma abantu bashobora gusabana.

Umuyobozi w’umujyi wa KIgali Pudence rubingisa mu muganda wasoje ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2019

65,284 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up