Kicukiro-Niboyi:Ababyeyi barerera kuri st.Joseph barishimira uburere buhabwa abana babo.

Ababyeyi barerera Ku kigo cy’amashuri abanza cya st.Joseph giherereye mu mudugudu wa Rugunga, mu kagari k’akabare mu murenge wa Niboyi barishimira intambwe rimaze gutera ritanga uburezi Ku bana babo.

Iri shuri ritanga uburezi Ku bana batandukanye, benshi muri bo cyane cyane abaharangije bahamya ko uburezi bahawe muri iki kigo ari bwo bwatumye bitwara neza no kugera ku byo bagezeho, kugeza no muri iki gihe,kubera inama n’indanga gaciro bigishijwe.

Nzabamwita Vianney umuyobozi w’ikigo

Muri iki kigo cya st.Joseph barererwa abana basaga 900,kandi rikaba ryigisha rishingiye muri gahunda ya Leta y’uburezi,bakaba bigisha mu gifransa guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wakabiri, n’uko kuva mu wagatatu kugeza mu mwaka wa gatandatu bakiga mu cyongereza.

Nzabamwita Vianney umuyobozi w’ikigo, yasobanuriye ikinyamakuru uruvugiro.com ko bamaze kwitegura neza kurushaho muri uyu mwaka wa 2020,ndetse ko bongeye ubudushya kw’ishuri harimo icyumba cy’ikoranabuhanga,Ku buryo abana bashobora gukarishya ubumenyi bakamenya gukoresha mudasobwa dire ko iki cyumba gishobora kwakira abana basaga 40.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abanyeshuri ba St.Joseph barangwa n’isuku

Akandi gashya n’uko Ku gisate cy’incuke bongeyemo icyumba cyakira abana bakahirirwa,bakabagaburira,bagakina,ndetse bakaharuhukira my gihe bategereje ko umubyeyi yaza kubatora.

Nzabamwita Vianney yongeyeho ko ari my rwego rwo kworohereza ababyeyi baharerera bafite abandi bana biga nu gisate cy’amashuri abanza,kugira ngo bose aze kubatahanira icyarimwe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Jean Paul Muntu umwarimu ushinzwe imyitarire ku kigo

Iri shuri kandi rifite icyumba cy’umukobwa kibafasha gukurikirana unwana mu gihe yagiye mu mihango ari kw’ishuri kuko baba bafite ibikoresho by’isuku bihagije,bikamufasha kudasiba ishuri.

Iri rifite n’icyumba cy’ubukorokori gifasha abanyeshuri gutegurwa bakora imirimo y’amaboko yoroheje,bigafasha aba bana kudahuga batekereza ibyatuna bateshuka Ku burere bigisha n’irimo y’ibanze bakora mu gihe bari mu rugo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Bimwe mu bikorwa usanga mu cyumba cy’ubukorikori

Ikigo cy’ishuri cya st Joseph kigisha abana indanga gaciro za Kinyarwanda,kiko bafite itorero ribigisha uko bagomba kw’itwara muri sosiyete nk’uko bigarukwaho n’umwe mu barimu bigisha muri iki kigo, Jean Paul Muntu,akaba ashinzwe imyitwarire.

 

 

 

 

 

Imodoka zitwara abanyeshuri

Iki kigo cya st Joseph kizwiho gutsindisha neza abanyeshuri Ku kigero cyo hejuru mu gihugu.rimaze imyaka isaga 22 ritanga uburezi bw’ibanze rikaba ryatangijwe n’ababyeyi.

 

76,303 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up