Thursday, July 2
Shadow

Gasabo-Gatsata.Yafatanywe indobo yuzuye ikigage cyashoboraga gushira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Mu kagari ka Nyamabuye mu mure nge wa Gatsata kuri uyu wa kabiri tariki 21-01-2020,ubuyobozi bw’umurenge bufanyije n’inzego z’umutekano harimo na polisi babyukiye mu mu mukwabo w’isuku aho umuturage wacuruzaga akabari, mu mudugudu wa Hanika mu kagari ka Nyamabuye aho basanze afite indobo nddetse n’amajerekani arimo ikigage kitenze neza cyashoboraga gushira ubuzima bwabo mu kaga.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Bamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo yatangazwa,batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com,ko uyu muturage ubuyobozi bwamwihanangirije kuva cyera,ariko ugasanga ibyo akora harimo agasuzuguro.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ubwo ikinyamakuru.com yageraga kuri aka kabari cyasanze umwanda ikikije inzu akoreramo n’amasazi menshi yazeraraga ku cyobo cy’amazi kidapfundikiye.Inyuma y’inzu hakikijwe n’ibibati bishaje yahinduye igikoni harimo ushongi w’inyanya ndetse n’inyama z’itunze ku mishito zifite impumuro idasanzwe bigaragara ko zari zitangije kwangirika.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Iyamuremye Francois Gatsata ari kumwe n’inzego z’imutekano yamusabye gufungura icyumba kimwe kigize iyi nzu arbiko abamwira ko ntarugunguzo afite biza kugaragara ko yari aruhishe mw’isutiye ubwo rwagaga agahita ababwira ko atibukaga ko ari we uurufite.Nyuma y’ugufungura iki cyumba,abayobozi bahasanze indobo y’uzuye ikigage kivanze n’imisemburo nkuko yagaragaraga mu ubwo cyamenwaga.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Abaturage bari bashungereye bahise bagirwa inama y’uko bagomba kumenya ko ibinyobwa nk’ibi bishobora gushira ubuzima bwabo mu kaga babasaba ku byirinda.

Subwambere uyu muturage agaragayeho imyitwarire nk’iyi k’uko yigeze gufungirwa aho yakoreraga mbere ndetse anafungirwa ubucuruzi bwe n’ubuyobozi bw’umurenge arengaho yica ingufure arongera aracuruza.Inzego z’ubuyobozi zahise zihafunga zitangariza abaturage ko nawe agiye guhanwa.

 6,528 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up