Sunday, July 12
Shadow

, Jürgen Klopp, asanga kuba Igikombe cya Afurika cya 202I bizagabanya agaciro k’abakinnyi bakomoka muri Africa.

Share

Umutoza Mukuru wa Liverpool FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, Jürgen Klopp, asanga kuba Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba muri Mutarama, bizagabanya agaciro k’abakinnyi bakomoka kuri uyu mugabane.

Mu cyumweru gishize, tariki ya 15 Mutarama 2020, nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2021 cyahinduriwe amatariki.

Byari biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera muri Cameroun, rizaba mu mpeshyi, hagati ya Kamena na Nyakanga 2021 nk’uko byagenze mu irushanwa ry’umwaka ushize wa 2019, ryabereye mu Misiri, ni nyuma y’icyemezo cyafashwe mu 2017 kikanishimirwa n’amakipe y’i Burayi.

CAF yemeje ko iri rushanwa ry’umupira w’amaguru rya mbere rikomeye muri Afurika, rizaba guhera tariki ya 9 Mutarama kugeza ku ya 6 Gashyantare 2021 bitewe n’imvura nyinshi igwa muri Cameroun muri Kamena na Nyakanga.

Liverpool ni imwe mu makipe akomeye ashobora kuzagirwaho ingaruka no kugenda kw’abakinnyi b’Abanyafurika bazitabira iri rushanwa mu makipe y’ibihugu byabo.

Iyi kipe kuri ubu ya mbere mu Bwongereza, ifite Umunya-Misiri Mohamed Salah, Umunya-Sénégal Sadio Mané ndetse n’Umunya-Guinée Naby Keïta.

Umutoza wayo, Jürgen Klopp, asanga kuba hari ikipe yabura abakinnyi nk’aba mu gihe kigera ku byumweru bitandatu igikombe cya Afurika kimara, bizatuma abakinnyi bakomoka kuri uyu mugabane batakaza agaciro, ntibongere kugurwa.

Ati ‘’Sinakubaha Igikombe cya Afurika kurusha uko nsanzwe mbikora kuko nkunda guhangana. Ariko birumvikana iyo ukina irushanwa hagati mu mwaka w’imikino, kuba igikombe cya Afurika cyagarutse muri Mutarama, kuri twe ni ikibazo gikomeye.’’

‘’Ntabwo bifasha abakinyi b’Abanyafurika. Ntabwo tuzagurisha Sadio, Mo cyangwa Naby kubera ko bafite irushanwa muri Mutarama na Gashyantare, birumvikana oya ariko ugiye gufata icyemezo cyo kuzana undi mukinnyi byagusaba gutekereza kuko waba uzi ko uzamubura ibyumweru bine.’’

Klopp yavuze ko mbere yo gufata icyemezo nk’iki, abakinnyi n’abatoza bakabanje kugishwa inama.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ikinamo amakipe 20, habarizwa abakinnyi basaga 30 bakomoka muri Afurika, aho Liverpool iri mu afite benshi inyuma ya Leicester City.

Amakipe yo muri Premier League akinisha Abanyafurika

Arsenal – Pierre-Emerick Aubmaeyang (Gabon), Nicolas Pépé (Côte d’Ivoire), Mohamed Elneny (Misiri- kuri ubu yatjwe muri Besiktas).

Aston Villa – Marvelous Nakamba (Zimbabwe), Trezeguet (Misiri), Jonathan Kodjia (Côte d’Ivoire), Ahmed Elmohamady (Misiri).

Brighton– Leon Balogun (Nigeria), Yves Bissouma (Mali), Gaetan Bong (Cameroun), Percy Tau (Afurika y’Epfo- kuri ubu yatijwe muri Club Brugge).

Crystal Palace – Jeffrey Schlupp (Ghana), Cheikhou Kouyaté (Sénégal), Jordan Ayew (Ghana), Wilfried Zaha (Côte d’Ivoire).
Everton – Alex Iwobi (Nigeria), Jean-Philippe Gbamin (Côte d’Ivoire), Oumar Niasse (Sénégal), Yannick Bolasie (RD Congo – yatijwe muri Sporting Lisbon).

Leicester City – Kelechi Ịheanachọ (Nigeria), Wilfred Ndidi (Nigeria), Daniel Amartey (Ghana), Islam Slimani (Algérie – yatijwe Monaco), Rachid Ghezzal (Algérie – yatijwe Fiorentina).

Liverpool – Naby Keïta (Guinée), Mohamed Salah (Misiri), Sadio Mané (Sénégal). Joël Matip (Cameroun) yasezeye mu ikipe y’igihugu.

Manchester City – Riyad Mahrez (Algérie).

Manchester United – Eric Bailly (Côte d’Ivoire).

Newcastle – Christian Atsu (Ghana), Henri Saivet (Sénégal).

Southampton – Moussa Djenepo (Mali), Sofiane Boufal (Maroc), Mario Lemina (Gabon – yatijwe Galatasaray).

Tottenham – Victor Wanyama (Kenya), Serge Aurier (Côte d’Ivoire).

Watford – Isaac Success (Nigeria), Ismaila Sarr (Sénégal).

West Ham – Arthur Masuaku (DR Congo).

Wolves – Romain Saiss (Maroc).

Umunya-Sénégal Sadio Mané n’Umunya-Misiri Mohamed Salah bafatiye runini Liverpool ishobora kwegukana Premier League muri uyu mwaka w’imikino

Umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp, asanga gushyira igikombe cya Afurika hagati mu mwaka w’imikino, bizatuma abakinnyi bakomoka muri Afurika bagabanyirizwa agaciro bahabwaga

 56,672 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up