Thursday, October 1
Shadow

Abandi barwanyi ba FLN bashikirijwe Leta y’uRwanda

Share

Abari abarwanyi b’umutwe wa FLN bagera 10 baherutse gufatirwa muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bivugwa ko baba barashyikirijwe u Rwanda tariki ya 17 Mutarama 2020, biyongera ku boherejwe n’imiryango yabo barenga 300 mu mpera z’umwaka ushize .

Aya makuru yemezwa n’urwego rw’ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko byemezwa na Brig. Gen. Dieudonné Muhima wari uhagararariye igisirikare cya Congo,

Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yagize ati : “Twagejeje mu Rwanda abarwanyi 10 ba CNRD/FLN n’abo mu miryango yabo babiri. Aba bafatiwe muri teritwari ya Mwenga, bamwe muri bo barambitse intwaro, abandi bafatirwa mu gitero.”

Aba barwanyi boherejwe mu Rwanda ngo babyifuzaga nyuma yo kurambirwa kuba mu mashyamba nta cyizere cy’ubuzima, bityo n’abandi bakaba bashishikarizwa kurambika intwaro nk’uko n’abandi nkaba babigenje.

Hagati mu Kuboza 2019, abarwanyi ba mbere 291 ba CNRD/FLN n’abana babo ni bwo bagejejwe mu Rwanda baherekejwe na Brig. Gen. Dieudonné Muhima wari uhagararariye igisirikare cya Congo, bakirwa na Gen. Maj. Alexis Kagame wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba. Aba barwanyi n’imiryango yabo bafashwe ndetse n’abarambitse intwaro muri teritwari ya Kalehe.

Perezida Félix Tshisekedi yari yatangaje tariki ya 13 Ukuboza ko abarwanyi 1721 ba CNRD/FLN ari bo bari bamaze gufatirwa muri iyi teritwari kandi 95% by’ibirindiro byabo byafashwe. Kuzana abari abarwanyi mu Rwanda ngo bikurikije yasinyiwe i Geneve, avuga ko abari abarwanyi b’abanyamahanga bagomba gusubizwa mu bihugu byabo nk’uko Major Louis Claude Tshimwang, umuvugizi w’aka karere ka gisirikare ka 33 yabitangaje ubwo aba 291 barekurwaga. Ibi birumvikana ko abarwanyi bose bafashwe n’abazafatwa bashobora kugezwa mu Rwanda gusa hari andi makuru adafite gihamya avuga ko kuva mu Kuboza 2019, abarenga bagejejwe mu Rwanda.

Wilson Irategeka, umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN yaba yarishwe

Ibi bibaye mu gihe amakuru akomeje gucicikana kubinyamakuru bitandukanye ndetse n’ibyo muri Congo ko Lt.Gen Irategeka wilson yaba yarishwe n’ubwo yaba uruhanderwa FARDC n’urwa FLN ntawe urabyemeza.

 32,626 total views,  1 views today

8 Comments

  • Greetings, I think your blog could possibly be having web browser compatibility problems.
    When I look at your blog in Safari, it looks fine however when opening in Internet Explorer, it’s
    got some overlapping issues. I merely wanted to give you a quick heads up!
    Besides that, excellent website!

  • We stumbled over here coming from a different web address and thought I may as well check things out.
    I like what I see so now i am following you. Look forward to looking into your
    web page for a second time. yynxznuh cheap flights

  • Excellent goods from you, man. I have understand your
    stuff previous to and you’re just extremely excellent. I really
    like what you have acquired here, certainly like what you are saying and the way in which you
    say it. You make it enjoyable and you still care for to keep it wise.
    I cant wait to read much more from you. This is actually a great
    web site.

  • I do not know if it’s just me or if perhaps everyone else encountering problems with your website.
    It seems like some of the text within your posts are running off the screen. Can someone else please provide feedback and let me know if this is happening to them
    too? This may be a issue with my internet browser
    because I’ve had this happen before. Many thanks adreamoftrains
    webhosting

  • I like the helpful info you provide in your articles.
    I will bookmark your weblog and check again here frequently.
    I am quite sure I will learn lots of new stuff right here!

    Good luck for the next!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up