Monday, March 30
Shadow

Igenzura ryagombaga gukorwa muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK byagenze bite ?

Igenzura ryagombaga gukorwa muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK mu byumweru bibiri bya mbere by’Ukuboza byarangiye ridakozwe, ubuyobozi bw’iyi kaminuza bugatangaza ko bwabanje kuganira ku bibazo biri muri iyi kaminuza.

Tariki 3 Ukuboza 2019 nibwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yasuye iyi kaminuza agaragarizwa bimwe mu bibazo biyigaragaramo nk’igihombo cya miliyari 2.5 Frw, kumara amezi umunani badahemba abarimu ndetse no kugurizwa amafaranga n’abarimu angana na miliyoni 360 kugira ngo iyi kaminuza ikomeze gukora ntiyishyurwe.

Nyuma yo kubyumva, Minisitiri w’uburezi yatanze ibyumweru bibiri kugira ngo hakorwe igenzura rya kinyamwuga rigaragaze neza ibibazo bihari ngo babone kubafasha kubikemura.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya UNIK, Habimana Kizito, yabwiye IGIHE ko iryo genzura ritarakorwa, ngo ahubwo babanje kwicara baraganira barebera hamwe ibijyanye n’abazakora iryo genzura nuko rizakorwa.

Yagize ati “ Oya ntabwo ryakozwe. Mu byumweru bibiri yari yatanze, twagombaga kwicara tukaganira nk’ikipe noneho tukareba ibintu yari yavuzeho igenzura rigomba kureba. Yari yavuze ko tugomba kureba ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga y’umutungo, imikorere y’inzego zaba iz’abanyeshuri, iz’abakozi muri rusange ndetse no kureba niba ibyo twasabwaga gushyira mu bikorwa byarakozwe.”

Yakomeje agira ati “ Yadusabye kandi gusesengura amahirwe ari mu Karere UNIK irimo yatuma tuvugurura ibyo twigisha kugira ngo tubashe kuyigira kaminuza ikomeye. Habayeho kwicara tubireba mu buryo bugari, tureba n’umuntu wakora iryo genzura ari nabyo ubu turimo.”

Habimana yavuze ko bihaye ibindi byumweru bibiri byo gushaka uzakora iryo genzura.

Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi itarambiranye abazakora iryo genzura bazaba babonetse ndetse banatangiye kurikora.

Ubwo minisitiri yasuraga iyi kaminuza, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko iyi kaminuza yatangiye kugira ibibazo mu mwaka wa 2014 ubwo yavaga ku banyeshuri barenga ibihumbi 4500 yari ifite, igatangira kujya yakira abari munsi 2000, ubu ikaba isigaranye abatera ku gihumbi.

Ikindi ni ikibazo cy’abarimu bamaze amezi menshi badahembwa bigatuma bamwe bigira kwigisha ahandi, abandi bakaza kwigisha igihe bashakiye.

Yavuze ko kandi iyi kaminuza ifite umwenda munini haba ku baturage ndetse no mu bigo bya leta birimo RSSB na RRA.

Umuyobozi wa Kaminuza ya UNIK, Prof Karuranga Gahima Egide, yemeye ko koko bafite ibibazo bitandukanye, avuga ko biterwa nuko iyi kaminuza yanditse ku bantu benshi. Yavuze ko kuri ubu hari abantu 38 banditse kuri iyi kaminuza bituma isa n’itagira nyirayo.

Kaminuza ya Kibungo UNIK yatangiye mu 2003 ikaba ikorera mu Karere ka Ngoma ifite n’irindi shami i Rulindo.

UNIK imaze iminsi mu bibazo by’amikoro make byatumye abarimu bamara igihe kinini badahembwa

52,433 total views, 2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up