Gasabo-kinyinya.Gs.catholique Kagugu ntibemeranya nabavuga ko ababyeyi bakwa amafaranga y’umurengera.

Ubuyobozi bw’ishuri rya GS. Catholique Kagugu kimwe ababyeyi baharerera baranyomoza Amakuru yavuzwe na bimwe mu bitangaza makuru bya hano mu Rwanda ko ishuri ryaka ababyeyi amafaranga umwana aba asabwe kugira ngo yige mu gihe cy’umwaka yose icyarimwe.

Urwunge rw’amashuri rwa catolique Kagugu

Ubwo Ikinyamakuru Uruvugiro cyageraga kuri icyi kigo,cyavuganye n’ababyeyi bamwe Bari bazanye inyemezabwishyu z’abana babo bari mu mashuri batangiye amasomo.

Habanabashaka Jean Baptiste umuyobozi w’ikigo

Umunyamakuru yabanje kubaza kugirango amenye ibisobanuro,umuyobozi w’ishuri bwana Habanabashaka Jean Baptiste yatangarije Ikinyamakuru Uruvugiro ko ibyatambutse mu binyamakuru ko atari ukuri kuko bo Nka abarezi ntibashiraho gahunda cyangwa amategeko atigeze yemeranywaho n’ubuyobozi cyangwa ababyeyi.yongeyeho ko kandi umubyeyi amenyeshwa gahunda binyuze mu nyandiko zitwa “babyeyi”bityo ntiyumva ukuntu ayo makuru aho yaba yaraturutse bibaye butyo byaba ari uguharabika.

Abanyeshuri twabasanze mu masomo kuri iki kigo

Iyo witegereje urupapuro ruhabwa ababyeyi ruriho ibisobanuro bigaagaza amafaranga atangwa ku gihembwe kugeza ku mwaka bisobanure ko umubyeyi aramutse abishatse yayatanga yose cyangwa anayatanga mu bice kuko hari nabo twasanze barishuye 3000 kandi abana babo bari kwiga.

Ababyeyi ntibemeranya n’abavuga ko bakwa amafaranga y’umwaka wose l

Umunyamakuru w’uruvugiro yagariye n’abamwe mu babyeyi yasanze kuri iki kigo niba ari byo koko bakwa amafaranga y’umurengera bose baterura bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. Kuko ntamwana cyangwa umubyeyi basaba amafaranga y’umurengera kandi muri politike y’igihugu. Harimo gushishikariza ababyeyi bose ko bajyana abana ku mashuri.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Umuhoza Rwabukumba

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Rwabukumba Umuhoza, yatangarije Ikinyamakuru Uruvugiro ko nawe amakuru yamugezeho ko hari ibitangaza makuru byatangaje Amakuru atari yo,maze yihanganisha ababyeyi bose barerera kuri iki kigo abahamiriza ko Nta gikuba cyacitse ko bakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo bakomeze kw’ubaka uburezi bw’abana bu Rwanda.

Uru rwunge rwa Kagugu ni rumwe mu mashuri afite ubucucike bukabije kuko rufite abana barenga 7,400 bigira mu byumba by’amashuri 63(bivuze ko buri cyumba cy’ishuri kirimo byibura abana 117

69,892 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up