Saturday, September 26
Shadow

Gasabo-Kinyinya.Abanyerondo barishimira imikorere y’irondo shop

Share

Abanyerondo bakorera mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo barishimira imikorere y’irondo shop igihe imaze ikora uburyo ibakemurira ibibazo byabo bya buri munsi harimo kworoherezwa mu guhaha iby’ingenzi bakenera ku muryango yabo harimo ibiryo,amavuta,isabune n’ibindi.

Abanyerondo bamaze guhaha ubona ko ibicuruzwa bisigaramo kandi bakongeramo ibindi

Irondo shop ifasha Abanyerondo mu buryo byo kuba bahabwa ibicuruzwa hanyuma bakazishyura nyuma bamaze guhembwa.

Bamwe mu banyerondo Ikinyamakuru Uruvugiro cyavugishishije,bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bishimira ubuyobozi bw’umurenge kubatekerezaho bakaborohereza kugira ngo bukore akazi kabo neza bisanzuye. Umwe muri bo atifuje ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Uruvugiro ati”sinabashaga kubona amafaranga yo guhaha ntarahembwa ugasanga mpora nikopesha kuri butike bimwe bitahaga isura nziza akazi kanjye ndetse no muryango wanjye. Cyangwa ugasanga n’umogore anzanze ku kazi ansaba amafaranga bigatuma ntakora akazi kanjye neza.

Umucungamutungo w’irondo ahamya ko irondo shop yakemuye byinshi

Umucungamari w’irondo nawe yahamirije Ikinyamakuru Uruvugiro ko kuva batangira irondo shop byatumye Abanyerondo bakora akazi neza bishimye ndetse no kwishyura usanga bitabagora kuko ibicuruzwa biba bihari kandi n’uburyo bwo bubyishyura bikorwa neza ndetse n’imicungire nimikorere y’irondo shop ihora ku murongo.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Rwabukumba Umuhoza n’itangazamakuru

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya Umuhoza Rwabukumba nawe yashimangiye imikorere y’irondo shop ko ari igisubizo cyiza cyatumye Abanyerondo ba Kinyinya bakorana umurava mu gucunga umutekano kandi bagakora akazi kabo badahuga kuko ibyingenzi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi baba babihawe kugira ngo bigabanye gukora udatekanye utekereza ko nta kintu wasize mu rugo cyatunga umuryango wawe.

Umurenge wa Kinyinya n’umurenge washoboye kugora iyo bwavaga ukita ku mibereho y’umunyerondo harimo ku murihira ubwisungane mu kazi ndetse ugahamya ko we n’umuryango we bagira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’umwenda wa kazi kandi usukuye neza bagagerekaho n’umushahara mwiza kandi ubonekera igihe, ndetse ibikoresho by’akazi bihagije.

 14,749 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up