Nyagatare.Umusore w’imyaka 26 yafashwe afite kanyanga litiro 40.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwempasha ku bufatanye n’abaturage bafashe Umusore witwa Nsengimana Florent w’imyaka 26 afite kanyanga litiro 40.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko babonye abantu bikoreye kanyanga batazi aho bayijyanye niko guhita ijya kubareba.

Yagize ati:  “Abaturage bahaye amakuru Polisi ikorera mu murenge wa Rwempasha ko hari abantu bikoreye kanyanga, hari mu saha ya mugitondo, abapolisi bahise bakurikirana abo bantu kugira ngo bafatwe  nibwo hafashwe uwitwa  Nsengimana Florent afatwa yikoreye injerekani ebyeri imwe igizwe na litiro 20 za kanyanga abandi babiri bari barikumwe bariruka ubu barimo gushakishwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Nsengimana  akimara gufatawa yavuze ko iyo kanyanga bari bayivanye mu murenge wa Rwempasha bayijyanye mu murenge wa Rwimiyaga.

CIP Twizeyimana yavuze ko kanyanga ari ikiyobyabwenge kuko ituma uwayinyoye akora ibyaha bitandukanye nko   gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana n’ibindi, bityo abaturage bakaba basabwa kuba maso bagafatanya n’inzego z’umuteno mu kuradura ibiyobabwenge ndetse n’ibindi byaha.

Yagize ati: “Umuntu ushora amafaranga ye mu bucuruzi bw ‘iboyobyabwenge aba ayangije kuko isaha iyo ariyo yose azafatwa bimenwe  ndetse ashikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi yashimye  imikoranire myiza iri hagati y’abaturage na Polisi muri gahunda yo kurwanya ibyaha, abasaba kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.

Uyu musore amaze gufatwa yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo akurikiranwe  ku byaha akekwaho mu gihe bagenzi be nabo bagishakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

69,870 total views, 2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up