Monday, March 30
Shadow

Nta mugororwa usaba imbabazi za nyirarureshwa – CG Rwigamba

Mu kiganiro Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG Georges Rwigamba yahaye Abanyamakuru kuri wa mbere taliki 30 Ukuboza, 2019 yavuze ko nta mugororwa usaba imbabazi uwo yahemukiye muri Jenoside ngo abikore bya nyirarureshwa.

Commissioner General wa RCS Georges Rwigamba aha ikiganiro abanyamakuru kuwa 30, Ukuboza, 2019

Umunyamakuru w’Umuseke yabajije uko bategura abagororwa n’abahemukiwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo gusaba no gutanga imbabazi ntibizakorwe bya nyirarureshwa.

Komiseri Mukuru, CG Georges Rwigamba avuga ko ubusanzwe abantu bafungiwe gukora Jenoside baba barakatiwe ibihano kera mu gihe k’Inkiko Gacaca.

Ngo aba bantu baba bararangije kumva uburemere bw’igihano bahawe kuko haba harimo abakatiwe gufungwa Burundu, abandi barakatiwe imyaka igera cyagwa irenga 20.

Ati: “Bariya ni abantu baba barakatiwe kuva kera, bamaze igihe mu gihano nyuma bakumva uburemere bw’ibyo bakoze bityo bagatangira kumva ko byaba byiza basabye imbabazi.”

CG Georges Rwigamba avuga ko ikindi gituma abahamwe n’icyaha cya Jenoside biyemeza gusaba imbabazi kandi bakabikora bitari ibya nyirarureshwa, ngo ni uko hari bamwe baba barabeshye benewabo (cyane cyane abana) ko bafunzwe babeshyerwa bityo bakumva barambiwe icyo kinyoma.

Avuga kandi ko uwarokotse Jenoside na we yegerwa akabwirwa ko hari umuntu runaka ushaka kuzamusaba imbabazi bityo akabitegura mu mutima no mu mutwe we.

Ngo kuko hari igihe usabwa imbabazi aba atuye kure ya Gereza bisaba ko RCS imusangayo, ndetse ikagenda iri kumwe n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’abandi bafatanyabikorwa.

RCS yagarutse no ku bikorwa ifite birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, amashuri agenewe abana, abagororwa barimo abana bakajya kwiga nk’abandi ndetse harimo n’abatsinda ibizamini bya Leta.

Kuba RCS ifite imirimo n’ibiraro byororerwamo amatungo bituma hari umutungo w’amafaranga yinjiza, ikaba ifite agara kuri miliyoni 373 Frw muri Banki.

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko nubwo abenshi binjira muri Gereza kurusha abasohokamo, imwe mu ngamba nkuru zo kubagabanya ngo ni ukwigisha abaturage ibibi byo gukora ibyaha.

Mu Rwanda hari abagororwa bagera ku bihumbi 70,  Umucungagereza umwe agenewe abagororwa nibura 30, bikaba bigaragara ko Abacungagereza ari bake cyane.

Ni inama yabereye mu nzu mberabyombi ya RCS

20,491 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up