Sunday, July 12
Shadow

Rayon sport igiye kubona tereviziyo yayo

Share

Umuhuzabikorwa mukuru wa “Tele 10 Group”, Sarah Ubben (ibumoso) na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate

Tariki 24 Ukuboza 2019, Ubuyobozi bw’ikipe ya  Rayon Sports bwasinye amasezerano y’imikoranire n’ikigo k’itangazamakuru n’itumanaho “Tele 10 Group” azatuma hashingwa Televiziyo ya Rayon Sports ikorera kuri  interineti.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya Rayon Sports, aya  masezerano yashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa mukuru wa “Tele 10 Group”, Sarah Ubben na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.

Muri aya  masezerano hakubiyemo ko Tele 10 Group izubakira Rayon Sports televiziyo ikorera kuri interineti izajya ikora amasaha 24 ikitwa “ Rayon Sports TV” aho izajya  itunganya amashusho yose azajya yerekanirwa kuri iyi televiziyo imbonankubone.

Tele 10 Group izakoresha urubuga rwayo rwitwa NGTV ruboneka kuri “ngtv.rw” no kuri “Google Play Store” ku buntu. Biteganyijwe ko Rayon Sports TV izatangira kwerekana amashusho yihariye (Exclusive) ya Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2020.

Ifatabuguzi kuri iyo televiziyo rizajya riba ari  amafaranga 200 ku munsi, 800 ku cyumweru na 1500 ku kwezi. Amafaranga azajya yinjira, ari azajya avanwaho  agahabwa ikipe ya  Rayon Sports.

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko ibi bizatuma ikipe ya Rayon Sports irushaho kugaragara cyane no kwinjiza amafaranga aho yavuze ko azajya abonekera mu bafatabuguzi kuko igice kiniki cyayo kizajya kijya muri Rayon Sports. Uretse aya mafaranga y’abafatabuguzi hari n’azajya ava mu bamamaza ibikorwa byabo.

Munyakazi yavuze ko nyuma y’iyi televiziyo yo kuri interineti, Tele 10 izanabafasha gutangiza televiziyo yo kuri Satellite aho  izajya igaragara ku cyuma cyakira imirongo ya za televiziyo “Decodeur”  ku buryo  yajya igaragara ahari ho hose.

Umuhuzabikorwa mukuru wa “Tele 10 Group”, Sarah Ubben yavuze ko bishimiye cyane kugirana imikoranire na Rayon Sports aho bifuza kugeza amashusho ku bakunzi bayo aho bari hose ku Isi.

Tele10 Group  ni ikigo gikora ubucuruzi  mu bijyanye n’amashusho  n’amajwi guhera mu 1995. Usibye kuba ifite Radio10 na TV10, nk’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Tele10 ikorana n’ibigo bikomeye mu gusakaza amashusho kuri satellite ari byo Canal+ na DStv.

 57,154 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up