Thursday, July 2
Shadow

Rwamagana.Abakozi batatu b’ibitaro bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Abakozi batatu b’ibitaro bya Rwamagana bakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo w’ibi bitaro ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bakozi batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko mu ishami ry’ibaruramari hagaragayemo amwe mu makosa adasobanutse ubuyobozi bw’ibi bitaro bugasaba RIB gukurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yavuze ko aba bakozi batawe muri yombi ndetse na dosiye zabo zamaze gukorwa ngo zikaba zarashyikirijwe parike.

Image result for ibitaro bya rwamagana
Ibitaro bya Ramagana

Yagize ati “Nibyo dufite abantu batatu bafunzwe bose ni abakozi b’ibitaro, aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano dosiye yabo yarakozwe yararangiye yohererejwe parike.”

Umuyobozi w’ibitaro by’intara bya Rwamagana Dr Utumatwishima Abdallah, avuga ko basabye RIB gukora iperereza mu bakozi bashinzwe ibaruramari ngo kuko babona hari amakosa agaragaramo.

Yagize ati “Hari uburyo dukoresha mu kwishyuza abarwayi, hagaragayemo amakosa ataramenyekanye n’impamvu yayo, twasabye RIB ko idukurikiranira ikareba niba ibyo tubona muri ubwo buryo bitagamije kwiba.”

Kuri ubu aba bakozi uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo iherereye mu Murenge wa Kigabiro, mu gihe barindiriye kugezwa imbere y’urukiko.

 33,250 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up