Monday, March 30
Shadow

Ruhango-Padiri Gasore Janvier bavuga ko yagurishije ubutaka bw’ishuri rwihishwa

Padiri Gasore Janvier uyobora Paruwasi ya Ruhango (ahazwi nko kwa Yesu Nyirimpuhwe), abanyamuryango ba Kaminuza Indangaburezi bavuga ko yagurishije ubutaka bw’iri shuri ariko we akavuga ko yabutanze nk’ingwate kugira ngo agarure ririya shuri mu murongo w’Iterambere kuko ryamaze igihe riyobowe nabi.

Padiri Gasore Janvier avuga ko buriya butaka yabutanzemo ingwate kugira ngo azahure ishuri

Bamwe mu banyamuryango b’iri shuri bavuga ko Padiri Gasore Janvier yafashe ikemezo cyo kugurisha ubutaka bwagenewe iri shuri atabagishije inama.

Bakavuga ko mbere yo kugurisha ubwo butaka yari guhamagaza inteko rusange ikabifataho Ikemezo.

Umwe muri aba banyamuryango batifuje ko amazina yabo atangazwa yagize ati «Dufite amakuru yuzuye ko ubutaka b’ishuri bwagurishijwe, ndetse n’inyandiko ibyemeza iriho umwirondoro wa Padiri ku giti ke.»

Padiri Gasore Janvier, Umuvugizi w’iri shuri akaba na Perezida wa Komite y’ababyeyi avuga ubu butaka yabutanze nk’ingwate kugira ngo hishyurwe umwenda wa Miliyoni 400 Frw iri Shuri ribereyemo banki n’imishahara y’abakozi y’amezi menshi bamaze badahembwa.

Padiri yagize ati «Twasabye amabanki ane inguzanyo zirayatwima, biba ngombwa ko umuntu ku giti ke ayaduha tukazamwishyura nyuma y’imyaka itanu. »

Cyakora Padiri yemera ko ibi yabikoze atagishije inama abanyamuryango kuko kuyitumiza byasabaga ko buri wese ahabwa amafaranga y’urugendo kandi ririya shuri ritari riyafite.

Inyandiko Umuseke ufitiye kopi zigaragaza ko ubu butaka bwagurishijwe Miliyoni 35 Frw, Padiri akavuga ko amafaranga bahawe ari menshi  kuruta ari kuri icyo cyangombwa bashaka kwishyura banki, abakozi ndetse n’umwenda  bafitiye ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahooro (RRA).

Padiri Gasore avuga ko ashaka gukosora amakosa yakozwe n’abo yasimbuye kandi ko afite ishyaka ryo kuzamura Akarere avukamo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo, kuko kitavugwamo Padiri gusa, ko harimo n’umukozi wabo wabishyizeho umukono na kashi yemeza ko ubu butaka bugurishwa.

Ati «Nidusanga harabayeho kurengera hazakurikizwa amategeko, gusa abo banyamuryango ntibigeze batumenyesha iki kibazo. »

Umuseke ufite kandi ufite kopi y’ikemezo cy’ubugure  kiriho  amazina ya Padiri n’ingano  y’amafaranga ubwo butaka bwaguze, ndetse n’uwabuguze byose biriho kashi n’umukono wa Noteri.

Hari ababwiye Umuseke ko bafite impungenge ko Padiri aramutse yoherejwe mu yindi Paruwasi aya mafaranga avuga ko yafashe nk’ingwate nyirayo ashobora kuyaryoza iri shuri rimaze igihe rivugwamo imicungire mibi harimo n’inyungu ridashobora kuzishyura.

src.umuseke.

6,740 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up