Thursday, July 2
Shadow

Karongi. Inkuba yakubsie umuyobozi w’ishuri arapfa

Umuyobozi wa Ecole Secondaire Nyaruyaga kiri mu kagari ka Gitabura mu Murenge wa Twumba muri Karongi witwa Damascene Ngayabarambirwa yaraye akubiswe n’inkuba imusanze iwe arapfa. Asize umwana umwe n’umugore.

Umuturage uturanye n’umuryango wa nyakwigendera yatangaje ko inkuba yakubitiye uriya muyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza imusanze iwe mu mvura yaguye mu masaha y’umugoroba.

Yari atuye mu kagari ka Gakuta mu murenge wa Twumba.
Ngo yari avuye mu mahugurwa yaberaga ku biro by’Akarere ka Karongi.

Uriya muturage ati: “ Byabaye mu mugoroba mu mvura yaguye inaha. Ntabwo yari nyinshi cyane ariko yari irimo inkuba.”

Damascene Ngayabarambirwa kandi yari aherutse gupfusha imfura ye, ubu akaba asize umugore n’umwana muto.

 36,663 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up