Tuesday, July 7
Shadow

Nyarugenge.Bamaze gusobanukirwa n’ingaruka z’ibiza,nyuma yo gukurwa mu bishanga

Abaturage bari batuye mu murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara mu gishanga gihana imbibi n’akarere ka Kicukiro,bagiye bakurwa mu gishanga, nyuma yo kumenya ko hashobora kugwa imvura idasanzwe birinda ko yahitana ubuzima bamwe muri bo.

Umwe mu baturage bacumbikiwe mu mashuri abanza ya Biryogo Watubwiye izina rimwe gusa ko yitwa Zainabu, yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com, ko ubu yamaze gusobanukira neza ko gutura mu gishanga Atari byiza ndetse ko nta Leta nkumubyeyi itashobora kubatererana bitandukanye n’ibyo bari batekereje mbere.

Z’mwe m’unzu zikiri mu Gishanga mu murenge wa Rwampara

Zainabu yashishikarije n’abandi bagituye mu gishanga kworohereza Leta ntibimve ko ari igikorwa kibi,ahubwo bakorehereza ubuyobozi bakabumvira bakemera n’inama babagirira.

Gucukura imisarane ntibyabaga byoroshye kuburo bahitaga bahura n’amazi

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego wahise ushira mu bikorwa umwanzuro wo gukuraho bimwe mu bikorwa biri mu gishanga ndetse no mbago zacyo.

Tariki 29 Kamena 2019 kandi Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye Uturere twose adusaba gushyiraho gahunda yihutirwayo guhagarika ibikorwa byose byangiza ibishanga no kubikuraho.

Z’imwe mu nzu zagiye zikurwaho mu gishanga cy’arwampara
Abaturage barakangurirwa kw’imuka ahashira ubuzima bwabo mu kaga
Zainabu ubwo twamusagaga ku mashuri abanza ya Biryogo aho acumbikiwe

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko iyi gahunda yo bayishyizemo imbaraga mu rwego rwo kurinda abaturage, nyuma y’aho hagaragajwe ko hagiye kugwa imvura nyinshi.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

Ati “Iyi gahunda yo gukura abantu n’ibikorwa byabo iby’ubucuruzi nk’inganda, amagaraje na za parikingi mu bishanga, imaze imyaka ibiri itangiye, twashyizemo imbaraga nyuma y’aho Meteo itangarije ko imvura iri kugwa ari nyinshi kandi hari n’abashobora kuhasiga ubuzima.”

Yongeyeho ko abakodeshaga inzu ziri mu manegeka bari guhabwa amafaranga ibihumbi 30 FRW yo kujya gukodesha ahandi mu gihe abari batuyemo bari guhabwa amafaranga y’amezi atatu kugira ngo bajye gukodesha ahandi mu gihe batari bahabwa ingurane z’ibyabo.

Inzu ziri mu bishanga zatangiye gusenywa ziherereye mu bice bitandukanye birimo ahitwa ku Mulindi, Bannyahe, Muhima no mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

Ibikorwa byabaruwe biri mu bishanga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ni 7 222 mu gihe ibimaze kuvamo bingana na 2% gusa.

Ubusanzwe umujyi wa Kigali ungana na hegitari 73,000 (730Km2), hegitari zirenga 7,600, ni ibishanga, bingana 13.8%.

Nyuma y’aho mu 2017, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura ibikorwa bitemewe n’ibyangiza ibishanga ku buryo kuva iyo gahunda yatangira hari ibyagezweho, gusa ugereranije n’uburemere bw’iki kibazo bigaragara ko hagikenewe imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibishanga byose bikurwemo ibikorwa bibyangiza byashyizwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up