Abamotari bagiye guhabwa motto Za Bajaj bazajya bishyura buhoro

Mu rwego rwo kwiteza imbere umumotari agiye guhabwa amahirwe yo kubona motto y’ubwoko bwa Bajaj,azajya agirana amasezerano na Universal auto LTD, ikaba ihagarariye Bajaj mu Rwanda, ikamworohereza kuyishyura buhoro Mu bice nk’uko bizaba bikubiye mu masezerano.

Abamotari bateraniye mu karere ka Kicukiro barekwa ubu bwoko bwa motto.

Perezida w’impuzamashirahamwe y’abamotari FERWACOTAMO bwana Ngarambe Daniel tangarije ikinyamakuru uruvugiro.com, ko ari intambwe nziza kuri bo, ndetse n’abashoramari babizera, kubera ikimotari kivuguruye bimakaza umuco n’icyizera mu bafatanyabikorwa, bikaba biri gutanga umusaruro kugeza aho babizera bakabakopa motto.

Umuyobozi wa Ferwacotamo Ngarambe Daniel ari kumwe n’abayobozi baragarariye Bajaj

Yakomeje avuga ko ibi bigiye gufasha umumotari kugira motto ibe iye ku giti cye, kubera ko benshi usanga badafite amafaranga mbumbe yakwishyura ngo ayegukane.

Abamotari bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa

Umwe mu bamotari twaganiriye nawe yemeza ko yishimiye iki gikorwa ko ari inyamibwa. Mu buhamya yaduhaye yadutangarije ko nawe ubwe agiye kugerwaho aya mahirwe, akibonera motto ku giti cye.ati ”Narobeshaga nkagorwa no kubona udufaranganabika ngo niteze imbere, nkahora mpangayitse mvuga nti uyu munsi ayo nishyura nyiri motto sindi buyabone,usanga no gutwara utekereza ibintu byinshi kenshi byadutezaga n’impanuka kubera ibibazo bitandukanye, utekereza uko biribukemuke wakwibuka ko na motto utwaye itari iyawe bikaba ikibazo, ugahangayika uvuga uti noneho ubwo amafaranga atabonetse nyirayo arayitwara.

Uyu mu motari yambwiye itangazamakuru ko iyi motto igiye guhindura ubuzima bwa.

Mw’ijambo rimwe ry’abashoramali bavuga ko bagiye gukorana n’abamotari mu kubaha izi motto z’ubwoko bw’a Bajaj, bavuze ko biteguye gukorana neza n’abakiliya babo, mu kuborohereza kugenda bazishyura kandi abizeza ko igihe babahaye gihagije kuba uwakoze neza yayegukana burundu.Babasabye kandi kuba inyangamugayo, bakubahiriza ibizaba bikubiye mu masezerano bazaba bagiranyen’iyi sosiyete yabazaniye izi motto za Bajaj,bakimakaza ubufatanye k’uko ibyiza biri imbere.Nk’uko byaangajwe na Joel Namenya umuyobozi ushinzwe gutanga motto kw’ikodesha muri Universal auto LTD, ukaba ari nayo ihagarariye Bajaj mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up