Saturday, September 19
Shadow

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzatangaza ibya rukarakara ukwezi gutaha

Share

Hashize amezi ane Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority (RHA) gisohoye amabwiriza yemera iyubakishwa ry’amatafari ya rukarakara ku nzu zimwe na zimwe zo guturamo.

Aya mabwiriza avuga ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu zo guturamo mu gihugu cyose ku nyubako zo mu cyiciro cya kabiri gusa.

Inyubako zo mu cyiciro cya kabiri, ni inyubako z’ubutegetsi, iziturwamo n’iz’ubucuruzi ukuyemo inganda, inyubako zibika ibintu byahumanya n’inyubako z’amavuriro zitageretse cyangwa ngo zigire igice cyo munsi y’ubutaka (basement) kandi zikaba zitarengeje ubuso bwa metero kare 200.

Amabwiriza mashya agenga imyubakishirize ya Rukarakara, avuga ko nta nzu y’ubucuruzi yemerewe kubakishwa amatafari ya Rukarakara.

Nubwo kubakisha rukarakara byemewe mu gihugu hose, ushaka kuyubakisha azajya abanza kubisabira uruhushya aruhabwe hashingiwe ku gishushanyo mbonera cya buri karere n’umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze mu kwezi gutaha buzaba bwagaragaje ahantu hemerewe kubakisha amatafari ya rukarakara ariko bizagendana no kureba niba yujuje ibipimo uyu mujyi ugenderaho.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng Mugisha Fred, yavuze ko atari rukarakara yose izajya yubakishwa.

Ati “Duteganya ko nibura nko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha twaba dufite ahazubakishwa rukarakara mu gihe iyo rukarakara yagaragaza ko izaba iri ku bipimo bihuye n’ibyo dukoresha”.

Eng Mugisha avuga ko ubu barimo guhugura abafundi bakoresha izo rukarakara no kureba ubwiza bw’ubutaka buhari kuko ntabwo ari ubutaka bwose buzakorwamo rukarakara.

Ati “Turanareba aho iryo taka ryiza rishobora kuba riri n’iyo nzu igomba kuba yubakishijwe rukarakara”.

Mu mabwiriza agenga imyubakishirize ya Rukarakara, havugwamo ko itafari rya rukarakara rigomba kuba ritarengeje santimetero 20 z’ubugari, sentimetero 30 z’uburebure na sentimetero 15 z’ubuhagarike.

Inzu yose yubakishihije rukarakara igomba kuba ifite fondasiyo yubakishije amabuye hakoreshejwe sima n’umucanga. Iyo fondasiyo igomba kuba itari munsi ya sintemetero 40 z’ubujyakuzimu na sentimetero 20 hejuru y’ubutaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire yatangaje ko mu rwego rwo kunoza imyubakire y’inzu zo guturamo, abafundi bose bagomba kwibumbira mu mashyirahamwe.

Ayo mashyirahamwe agomba kugirana amasezerano y’imikoranire na buri karere abarizwamo. Nta mufundi wemerewe gukora imirimo y’ubwubatsi bw’inzu za rukarakara atari mu ishyirahamwe.

Amatafari ya rukarakara yemerewe kubakishwa mu Rwanda ariko hari amabwiriza abigenga

6 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up