Saturday, September 26
Shadow

Nyarugenge-Nyamirambo.Abacunga irimbi ntibayobora amazi uko bikwiye,amaze kwangiza imva nyishi.

Share

Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali ndetse n’abashyinguye ababo mw’irimbi rya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge,barashinja ubuyobozi kudakurikirana abahawe isoko ryo gucunga irimbi riherereye mu murenge wa Nyamirambo rishyinguwemo ababo.

Umwe mu baturage ikinyamakuru uruvugiro.com cyasanzwe yazanye indabo kumwa ishyinguwemo umubiri w’umwana we atashatse ko amazina ye ashirwa mu nkuru yatangaje ko afite agahinda kenshi kubona imva zaratwawe n’umuvu w’amazi amanuka aturutse mw’ishyamba riherereye ruguru gato aho iyi irimbi riherereye, hakabura utabara mu kuyayobora ugasanga n’imisaraba ibafasha kumenya abobo aho baherereye yaratwawe n’amazi bigatuma bibagirwa n’aho babashyinguye.

Z’imwe mu mpamvu ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge gatangaza n’uko ngo kubera impamvu y’imvura imaze iminsi myinshi igwa bigoye kuyobora amazi neza ugasanga yangiza izi mva.

N’ubwo batangaza ko imvura ari yo nyirabayazana usanga iri rimbi rifite abakozi bakye cyane nabahari ugasanga bibereye mu byabo, dore ko ub wo twahageraga twasanze abagera kuri 3 gusa,ubwo babonaga kamera zacu nibwo bahise batangira kwongera itika kuri zimwe mu mva zagiye zangirika.

 49,192 total views,  1 views today

5 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up