Uwishe umugore we umurambo akawutaba yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko nyuma yo kwakira ikirego cy’ibura rya Nirere Alphonsine wabuze tariki 24 Ugushyingo 2019, rwamaze guta muri yombi umugabo we witwa Singirankabo Edouard kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye.

Uretse uyu mugabo we, RIB yataye muri yombi abandi bantu babiri bakekwaho gufatanya muri iki cyaha cyakorewe mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yavue ko uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Muko Akagari ka Cyogo.

Image result for musanze amaterasi

Yavuze ko “Nirere yishwe n’umugabo we nyuma awushyingura mu itarasi, bituma hatabwa muri yombi umugabo we n’abandi batatu bamufashije gushyira umugambi mubisha mu bikorwa.”

RIB yavuze ko tariki ya 29 aribwo Singirankabo yemeye ko ariwe waguriye uwitwa Masengesho Michel na Nzabonimpa Felicien ngo bamwice.

Yavuze ko abakekwa bose bahise bafatwa, uyu munsi bakaba bagiye kwerekana aho batabye nyakwigendera mu murima hafi yaho yari atuye.

Kuri uyu wa Gatandatu aba bagabo koko bagiye kwerekana ayo nyakwigendera bari baramutabye, umubiri we ukaba wari wamaze kwangirika.

RIB yavuze ko amakuru ahari ari uko Nirere yishwe anizwe, umurambo we ukaba wagiye gukorerwa isuzumwa.

RIB yibukije abatura Rwanda bose ko itazihanganira umuntu uwo ariwe wese uzavutsa undi ubuzima, inakangurira abantu kujya batanga amakuru ku bantu bafitanye amakimbirane kugira ngo icyaha gikumirwe kitarakorwa.

7,239 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up