Nyarugenge-Nyamirambo ruhurura itangiye kwangiza amazu n’imihanda

Abaturage batuye mu kagari ka Mumena, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge barasaba inzego z’ubuyobozi ko bakwihutira gukemura ikibazo cya ruhurura ifite uburebure bwa metero 6 zirenga, imaze kwangiza imihanda,amazu ndetse hari nandi makuru avuga ko hamaze kuvinikira abantu bagera kuri 7 n’inka yaguyemo ikaza kubagwa.

Imihanda y’imigenderano ntawukiyikoresha
Iyi ruhurura iherereye mu kagari ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko kimwe n’abagenzi batuye muri aka Kagari bafite impungenge ko iyi ruhurura itangiye gusatira amazu yabo izayasenya dore ko ibimenyetso bimwe byatangiye kugarara.

Inkuta z’amazu zatangiye kw’iyasa
Amatiyo atwara amazi yasigaye ku gasi

Undi mubyeyi twasanze ategereje umwana we ngo abone uko umuherekeza ku mugeza mu rugo, atinya ko yagwamo yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko iyi ruhurura yatangiye ari ntoya ariko kubera kuyirangarana batayubaka, yagiye yiyongera ku buryo n’imihanda y’imigenderamo nayo itakiri nyabagendwa.

Ibiti bambukiraho birashaje ku buryo bishobora guteza impanuka

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo badusobanurire ibyo bateganyiriza iyi ruhurura, ariko kugeza ubu ntamakuru turahabwa. mu gihe tuyahawe tuzayatangaza.

45,680 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up