Rulindo-Ntarabana bavuga ko bakwa ruswa ngo babone amazi

Abaturage bo mu murenge wa Ntarabana bakomeje guterwa impungenge n’ikibazo cy’ibura ry’amazi aho bamwe badatinya kuvuga ko bakwa ruswa, ibyo bo bise akantu kugirango babashe guhabwa amazi.

Bamwe mu baturage bafite amavomero mu ngo bavuga ko bagiye bakwa amafaranga mu bihe bitandukanye ngo batazajya babura amazi, mu gihe abavoma ku mavomero rusange bavuga ko bakunze kuyabura yoherejwe mu ngo z’abifitiye amavomero.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati, “Ntuye mu murenge wa Burega, umwaka ushize nahinze imbuto nsaba ukora mu by’amazi muri Company yitwa AYATEKE, ambwira ko murebera akantu, biba ngombwa ko muha ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, sinzi ibyo yaje gukora ku matiyo sinongera kubura amazi, hashize iminsi yanyatse andi ndayamwima turashwana aragaruka ku matiyo sinongera kubona amazi”.

Ibi uyu muturage abihuriraho n’undi wo mu murenge wa Tumba, nawe wagize ati, “Iki kibazo cy’amazi nibwo mukimenye twe twarumiwe, ntayo wakwibonera utabanje gutanga akantu, ibyo biramenyerewe”.

Uretse abafite amavomero mu ngo, n’abavoma ku mavomero rusange bavuga ko hari amafaranga bacibwa, bamwe mu baturage ba Ntarabana bavuga ko batazi impamvu uwitwa Habimana Marcel ukorera AYATEKE, abaka amafaranga magana abiri ababwira ko ari ayo gusana ibikorwaremezo biba byangiritse.

Habimana Marcel avuga ko amafaranga abaturage bacibwa ari igihe amavomo ashobora kuba yangijwe uwagize uruhare mu kubyangiza ntamenyekane, akavuga ko biba bigomba gusanwa n’abaturage ubwabo kandi ko binyuzwa mu tugari n’imidugudu.

Ku ruhande rwa AYATEKE yatsindiye isoko ry’amazi mu karere ka Rulindo, Ndahinyuka Eric uyihagarariye, agira ati, “Nibyo koko mu gihe cy’impeshyi hakunda kubaho icyibazo cy’ibura ry’amazi, ariko ibi bikaba biterwa n’uko amazi duha abaturage aturuka ku isooko imwe yitwa Rwamugaza iri mu murenge wa Cyinzuzi, akaba aribyo bituma habaho ibura ry’amazi (…)”.

Ku bijyanye n’amafaranga acibwa abaturage, Ndahinyuka avuga ko aribwo abimenye ariko ko bagiye kubikurikirana, agira ati, “Ibijyanye no gusana ibikorwa by’amazi biba byangiritse ntabwo bireba umuturage, ubusanzwe bikorwa na Campany, ubwo abaturage bakwa amafaranga byaba ari ikibazo”.

Hari abaturage bavuga ko aya mafaranga bayatswe nyuma bisakuje barayasubizwa n’ubwo kugeza ubu hari abatarayasubizwa.


Barataka ikibazo cy’amazi akunze kubura

src.nonaha.com

21,364 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up