Gasabo-Kinyinya.Hafashwe litiro 40 z’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rugo rw’umuturage.

Umuturage utuye mu gace ka Batsinda mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo yafatanywe litiro 40 z’inzoga z’inkorano mu rugo iwe aho yazengeraga.

ibyo benga n’uko biba bisa

N’inyuma y’uko amakuru yatanzwe n’abamwe bahazi neza n’ibyo uyu muturage yakoraga, bavuga ko uyu muturage witwa Gasana Eulade w’imyaka 40 yengaga izi nzoga akoresheje imisemburo ya pakimaya.

Ikindi nanone yafatanwe n’indomoro yazitaragamo, n’ingunguri yazegeragamo.

amabase ubona ko adaheruka isuku n’amazi
umuvure wazanye uruhumbu
ibikoresho biba byuzuyeho udukoko

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yahamirije ikinyamakuru uruvugiro.com ko uwafashwe yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kinyinya ndetse n’izo nzoga ziramenwa.

812 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up