Gasabo-Kinyinya.Abacururiza mw’isoko rya Batsinda bahangayikishijwe n’abana batoragura amakara

Abacuruzi bacururiza mw’isoko rya Batsinda mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo barasaba inzego z’ibishinzwe guhagurukira ikibazo cy’abana bahora mw’isoko batoragura amakara bakayagurisha bishobora kuzabaviramo kuba imbobo.

Aba bana usanga ikirundo cy’amakara bakigurisha hagati y’amafaranga mirongo itanu n’ijana.

Umwe mubacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko abana birirwa mu myanda ndetse naho imodoka zapakururiye amakara,bakayatoragura bakaza kuyagurisha. Yatangaje ko izi ngeso zo kwimenyereza amafaranga bishobora kuzabaviramo kuba imbobo.

Uyu mukecuru n’inoti y’amagana atanu yari yaje kwigurira amakara

Aba bana usanga ikirundo cy’amakara bakigurisha hagati y’amafaranga mirongo itanu n’ijana.Umwe mu babyeyi twasanze afite inoti y’amagana 500 yavuze ko aya makara bayagura n’ubwo babizi ko kumenyereza amafaranga abana atari byiza ndetse abigerageranya nokubuza amahirwe umwana y’ejo hazaza.

Nyuma yo kumenya aya nakuruye, Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya adutangariza ko ari mu rugendo rwakazi atashobora kuboneka. Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen Yatangaje ko amakuru yahawe n’umukozi ashinzwe guhuza imibanire (public relations officer) avuga ko Abana ngo bari baherekeje ababyeyi babo bacuruza amakara kubera ari mu biruhuko, ngo babaganirije bababwira ko bitemewe kuzana abana mu isoko.

Gusa iyo uganiriye n’abacuruzi bavuga ko aba bana baba bavuye muri karitsiye zitandukanye bakaza gutoragura aya makara aba anyanyagiye ngo bibonere amafaranga.

54,231 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up