Nyarugenge. Abazunguzayi badukanye amayeri mashya yo gucuruza imbuto bazihetse nk’abana

Abazunguzayi bacuruza imbuto mu karere ka Nyarugenge mu bica bitandukanye nka Kimisagara,Gitega,rwezamenyo na Nyarugenge nsigaye baradukanye amayeri bashya bakoresha mu kuzunguza imbuto bitandukanye na bamwe bakoreshaga agataro.

Umunyamakuru Uruvugiro.com cyasanze bamwe muri aba bazunguzayi bari baturutse mu murenge wa rwezamenyo berekeza gitega,bamusobanurira baziheka Mu rwego rwo kwihisa abanyerondo Cyangwa Dasso.

Imbuto basigaye baziheka nk’abana

Alfonsine mukakanyana ufite abana 3 umugabo we akaba afunzwe I Mageragere yatangarije Uruvugiro ko Nawe ubwe abizi ko gucururiza mu muhanda bitemewe Ariko arubuzima bitamworohera kuba yarera abana umugabo yamusigiye.

Abazunguzayi bacuruza imbuto mu duce dutandukanye mu karere ka Nyarugenge

N’ubwo yatuvugishaga yihisha ubona afite amacenga, bagenzi be bemeza ko Babara ijoro iyo bacuruje umunsi ukarangira batabafashe kugira ngo babone icyo bacura bakagarurira Ibyo kurya abana baba basize.

Umujyi wa Kigali ntiwemera narimwe ubu bucuruzi bw’akajari.Iyo ufashwe urahanwa Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza isuku n’umutekano.

Twagerageje kuvugisha bamwe mu buyobozi aribo umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba ku wakane adusubiza ko ari mu nama.

4,148 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up