Gasabo-kimironko hatashywe isoko rifite agaciro ka miriyoni zisaga 60

Abaturage batuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu kagali ka Nyagatovu,barishimira isoko bahawe rifite agaciro ka miriyoni zisaga 60 z’amafaranga yu Rwanda.

Iri isoko ryaje ari igisubizo mu bamwe bakorerega mu muhanda bazwi nka bazunguzayi,bakoreraga muri ago gace.

Abayobozi bishimiye iki gikorwa

Umwe Mu baturage bagiye kwungukira muri iki gikorwa remezo,yatangarije ikinyamaku Uruvugiro.com,ko Komera nabagenzi be bagiye kwishira hamwe mu matsinda barusheho kwegerana ndetse nagahunda zibafasha kwiteza imbere zibagereho urugero nka amafaranga y’ikigega Cyangwa BDF.

Iri soko ryubatswe ku bufatanye n’umujyi wa Kigali n’akarere ka Gasabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko Kalisa Jean Sauveur yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko iri isoko rihereye mu kagali ka Nyagatovu kagiye kubafasha muri gahunda yo gukumira aba baturage kutongera gucururiza mu muhanda,bijyanye na gahunda y’umujyi wa Kigali yo gukumira akajagari ndetse no kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano mu rwego rwo kurushaho gushakira igisubizo abahagana ubuzima bwiza.

Abaturage bishimiye iki gikorwa

Iri isoko Kandi rizabarinda guhora banyagirwa bibyondo Cyane dore ko turi mu bihe by’itumba,kuko iri soko rubatse neza Kandi risakaye.

Kalisa Jean Sauveur yongeyeho ko Iri soko ryubatswe ku bufatanye n’umujyi wa Kigali n’akarere ka Gasabo. Umurenge wa Kimironko nimwe mu murenge igize akarere ka Gasabo ndetse iherutse kwegukana igihembo cy’imidoka mu marushanwa y’isuku n’umutekano igihembo cyatanzwe n’umujyi wa Kigali ufatanyije na polisi y’igihugu.

309 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up