Kajevuba: Ababyeyi batewewe ishema no kwishakamo ibisubizo.


Kajevuba ni kamwe mu tugari dutatu tugize Umurenge wa Ntarabana,Akarere ka Rulindo ,Aka kagari ka Kajevuba kakaba gahana imbibi n’akarere ka Gasabo ndetse iyo uhageze uhabona urujya n’uruza rw’abantu bingeri zitandukanye doreko ariku muhanda Kigali na Gicumbi.


Iki kigo kikaba kimaze imyaka 9 gitangijwe n’ababyeyi, ubwo batekerezaga uburyo abana babo bakwiga doreko ntarindi shuri ryigenga ryagaragaraga muri kano gace ndetse ababyeyi bakaba bishimira intambwe nziza iri shuri rimaze kugeraho mu gihe rimaze ritangijwe kuri ubu riba ryigwamo n’abanyeshuri 375.

Ni mubutumwa butandukanye bwatanzwe kuri uyu wa 6 w’iki cyumweru dosoje mu kigo k’ishuri cyashinzwe n’ababyeyi ubwabo Kajevuba Parents’ Initiative (Irembo school),akagace kakaba kari guturwamo cyane n’imiryango yahoze ituye mu mujyi wa Kigali kuri ubu hakaba hari guturwa cyane akaba ari nayo mpamvu umuntu atatinya kuvugako irishuri ryaba ryarashyizwemo imbaraga mu gushingwa n’aba babyeyi.

Mugishawimana Immaculee,Intumwa y’umurenge wa Ntarabana mu ijambo yagejeje ku bantu bari bahari yagize ati” Mbere na mbere mu ntize amashyi dushimire ababyeyi bagize igitekerezo cyokuzana irishuri, bakarishinga hano kandi mwo ngere munshimirire abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo kuko iri shuri riri mu mashuri dufite meza,ahagaze neza muri kano karere ka Rulindo”, yakomeje ashimira uburyo abanyeshuri baharererwa barerwa mu bupfura n’indangagaciro z’umuco nyarwanda aho yagize ati “ natunguwe n’uburyo abana bato bavuga indimiz’amahanga ndetse bakongera bakaba bavuga n’ikinyarwanda neza, ibi bikaba byerekana uboryo umuco nawo witabwaho hano”.

Ibi bikaba byongeye gushimangirwa n’umwe mu babyeyi baharerera Madamu Nyirasafari Emma Chantal nawe akaba yavuzeko kuba barabonye ishuri ribegerejwe ndetse we akaba adatinya no kuvugako riri ku rwego rw’amashuri afatwa nk’ikitegererezo n’ubwo riri mu gace k’icyaro ,akaba yavuzeko mu izina ry’aababyeyi bazakora ibishoboka byose iri shuri rikaba ubukombe kandi agasaba n’ababyeyi gukomeza kubaka ejo hazaza Habana babo binyujijwe mu burezi bahabwa.

By Bucyibaruta kabera samson

2,451 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up