Gatsata-Habonetse umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe.

Ni umukobwa ushobora kuba ari uwo mu Karere ka Gakenke, umurambo we wabonetse nta mwambaro yambaye, bikekwa ko yishwe, agashyirwa munsi y’akayira mu ishyamba yasanzwemo.

Aho bamusanze yari aryamye yubitse umutwe, iruhande rwe hari indangamuntu yanditseho NYIRABAZIMAZIKI MUKASHYAKA w’imyaka 26.

Indangamuntu yatangiwe mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.

Hafi y’aho yari aryamye kandi hari ikarine yo kwa muganga yanditseho Nyiransengimana Julienne w’imyaka 26, iyo karine yivurijweho ku Cyumweru ku Kigo Nderabuzima cya Karambo muri Gakenke.

Ababonye umurambo we, ku ijosi rye harimo umugozi ndetse no mu gahanga hari igikomere.

Imodoka itwara imirambo yatwaye uw’uriya muntu ku bitaro bya Kacyiru ngo akorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti UMUTESI avuga ko aho uriya muntu yasanzwe ari ‘ahantu hagendwa’ ku buryo  ntawahamya ko ariho yiciwe.

CIP Umutesi avuga ko ibyerejkeye icyo yazize kizamenyekana nyuma y’isuzuma rya muganga.

Ati “Nta muntu ukekwa hatangiye iperereza. Ndashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru bigaragaza ubufatanye bwiza mu mutekano kandi mbashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo ari cyo cyose cyabangamira umutekano mwiza w’Abaturarwanda.”

333 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up