Umutoza Eric Nshimiyimana yahawe umukino umwe ngo amenye niba agumana akazi

Umutoza mukuru w’ikipe ya As Kigali FC, Eric Nshimiyimana yasabwe gutsinda umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona bafitanye n’ikipe ya Kiyovu Sports niba ashaka gukomezanya n’iyi kipe y’abanyamujyi.
3

Ibi, Eric Nshimiyimana akaba yabibwiwe nyuma yo kubona amanota 7 yonyine kuri 24 amaze gukinirwa mu mikino umunani ya shampiyona, nyamara ikipe ye muri uyu mwaka, iri mu zaguze abakinnyi benshi bashya, cyane ko amakuru FunClub ifite, ni uko abanyamahanga bose baguzwe muri iyi kipe uvanyemo Kwizera Pierrot batanzweho agera ku bihumbi birindwi by’amadorali kuri buri umwe (7000$).

Eric yatangiye uyu mwaka nabi muri As Kigali FC

Amakuru FunClub yamenye, ikesha bamwe bari hafi y’iyi kipe cyane, ni uko umutoza mukuru w’iyi kipe y’umujyi wa Kigali ari we Eric Nshimiyimana yahawe n’ubuyobozi bwe amahirwe ya nyuma y’umukino umwe gusa uzabahuza n’ikipe ya SC Kiyovu ku itariki ya 23/11/2019, aho amakuru avuga ko mu gihe yaba adatsinze uyu mukino azahita yirukanwa muri iyi kipe.

Akazi k’uyu mugabo kashyizweho.. ??

Eric nadatsinda Urucaca azahita yirukanwa

Iyi kipe kandi, ikaba yaraguze abakinnyi benshi bakomeye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, barimo nka; Kwizera Pierre, Niyonzima Haruna, Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Ahoyikuye Jean Paul, Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Eric yaguriwe abakinnyi benshi uyu mwaka

Pierrot ashobora kuzahombera As Kigali FC

src.funclub.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up