Intara y’Amajyepfo-Hoteli Nyakubahwa Kagame yateye inkuga imaze imyaka 16 itarubakwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yagiranye ibiganiro n’abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo, agaruka kuri Hotel yagombaga kubakwa ndetse Perezida Kagame Paul akanatera inkunga ibikorwa byo kuyubaka ariko imyaka ikaba ibaye 16 itararubakwa. Min Soraya yabajije abikorera icyabuze ngo iyi hoteli yubakwe.

Min Soraya yasuye ikibanza kigomba kuzubakwamo iriya hotel imaze imyaka 16 iri mu bitekerezo

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yabwiye abikorera ko Iterambere ritagerwaho mu gihe abikorera batabigizemo uruhare.

Yagarutse kuri Hoteli yagombaga kubakwa mu nyungu z’Intara y’Amajyepfo [icyo gihe yari Prefecture ya Gitarama], Perezida Paul Kagame agatera inkunga ibikorwa byo kuyubaka ariko imyaka ikaba irenze 15 itarubakwa.

Ati “Ni iki cyabuze kugira ngo iyi Hoteli yubakwe, ubu turifuza ko imirimo yo kuyubaka isubukurwa.”

Iyi Hoteli yagombaga kubakwa mu mwaka wa 2003, hari habuze amafaranga yo kuyubaka baza kubona inkunga ya Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga icyari Prefecture ya Gitarama agatanga inkunga ya Miliyoni 10 [icyo gihe yari menshi cyane].

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu imirimo yokubaka ntiratangira, ariya mafaranga yatanzwe na Perezida yakoreshejwe mu bikorwa byo kwimura abari batuye ahazubakwa iyi hoteli mu murenge Shyogwe.

Minisitiri Soraya yavuze ko agiye guhagurukira iki kibazo akamenya impamvu imirimo yo kubaka iyi hoteli yahagaze.

Minisitiri Hakuziyaremye Soraya wasuye ikibanza iyi Hoteli igomba kuzubakwamo, asaba  ko hakorwa inyigo bitarenze amezi atatu.

Bamwe mu bikorera, bavuze ko na bo bagiye kwikubita agashyi bagashaka uburyo bakubaka iyi hoteli kuko izagirira akamaro abatuye intara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko abikorera ari bo bagomba gushoramo imigabane iri hejuru ya 50% igice k’imigabane isigaye kigatangwa n’Akarere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

Muri ibi biganiro bigamije kongera umurego mu bikorwa by’ishoramari mu ntara y’Amajyepfo, Min. Soraya yahamagariye abashoramari kwibanda mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda n’Ubukerarugendo.

Yavuga ko abikorera bakwiye gushora imari bahereye ku mahirwe aboneka muri iyi Ntara.

Ati “Mu Ntara y’Amajyepfo hari amabuye y’agaciro, hari Hotel iteganywa kubakwa  bakiyambaza Inzego z’Ubuyobozi mu bikorwa bumva batashobora bonyine.”

Minisitiri wagiraga inama aba bashoramari, yababwiye badakwiriye gucibwa intege n’abahomba ahubwo ko bagomba gufatira urugero rwiza rw’abateye Imbere kandi ko bahari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi mu rugaga rw’abikorera ku rwego rw’Igihugu, Kanamugire Callixte avuga ko  abikorera bo muri iyi Ntara bagomba kwigira ku bandi birinda kuba ba nyamwigendaho kuko bidindiza Iterambere n’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubucuruzi byunguka bibaho kandi bimara igihe kirekire ndetse usanga hari ababiraga abana babo, bareke kubakira ku byagenze nabi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi muri RDB, Kageruka Ariella avuga ko  abikorera badakwiriye kwibagirwa gushora imari mu bukerarugendo bushingiye ku muco n’Iyobokamana bibanda cyane mu kubaka amacumbi no gushyira imbere serivisi nziza baha abakiliya bahasura.

Ati “Nge ndizera ko Imyumvire itangiye guhinduka nshingiye kuri gahunda ya Tembera u Rwanda dufatanya n’abikorera imaze gutanga umusaruro ufatika.”

Minisitiri Soraya yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo

Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo basabwe guhuza imbaraga kugira ngo bagere ku bikorwa by’iterambere

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubuvugizi mu Rugaga rw’abikorera Kanamugire Callixte avuga ko hari ingero bafite z’abashoye Imali bakaba barabiraze abana babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up