Thursday, September 24
Shadow

Gen Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Kazura wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu.

Share

Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yahererekanyije ububasha na Gen Jean Bosco Kazura wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu.

Ku wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda, aho yahaye Gen Kazura inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Ni umwanya yasimbuyeho Gen Nyamvumva wari uwumazeho imyaka isaga itandatu cyane ko yashyizweho ku wa 23 Kamena 2013, asimbuye Lt Gen Charles Kayonga.

Kuri uyu wa Kabiri ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo nibwo Gen Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Kazura, mu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen Nyamvumba yashimiye ubuyobozi bukuru bwamugiriye icyizere ndetse n’ikipe yose bafatanyije kugera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Ati “Dufatanyije twageze kuri byinshi ariko ibiri imbere bikenewe gukorwa ni byinshi kurushaho. Ndabizeye muzagera ku ntego kuko mufite ugukorera hamwe nk’ikipe. Ndabifuriza ibyiza, mwe abayobozi n’ikipe yose ya RDF.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, Gen Jean Bosco Kazura yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kuyobora RDF nk’urwego runini kandi rukomeye mu Rwanda no hanze yaho.

Yashimiye kandi Gen Nyamvumba wari umaze igihe kuri uyu mwanya n’uburyo yaranzwe n’imiyoborere ntangarugero yatumye RDF igera aho iri uyu munsi.

Uyu muhango kandi wanahuriranye n’ihererekanyabubasha hagati ya Lieutenant General Jacques Musemakweli na Gen Fred Ibingira wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF.

Gen Nyamvumba yahererekanyije ububasha na Gen Jean Bosco Kazura wamusimbuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Lieutenant General Jacques Musemakweli (iburyo) yahererekanyije ububasha na Gen Fred Ibingira wongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Gen Nyamvumba yashimiwe ubwitange n’umurava yagaragaje mu nshingano yari afite zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo

Umuhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe na bamwe mu bayobozi mu ngabo z’u Rwanda

6 Comments

  • With havin so much content and articles do you ever run into any issues of plagorism or copyright violation? My
    blog has a lot of unique content I’ve either written myself or outsourced but it looks like a lot
    of it is popping it up all over the internet without my authorization. Do you know any ways to help protect against content from being stolen?
    I’d really appreciate it.

  • Thank you a lot for sharing this with all people you actually
    understand what you’re talking approximately! Bookmarked.
    Please also talk over with my site =). We could have a hyperlink exchange agreement among us

  • I’ve been browsing online more than 3 hours nowadays, but
    I by no means discovered any fascinating article like
    yours. It is lovely worth enough for me.

    Personally, if all web owners and bloggers made just
    right content material as you probably did, the net will be much more helpful than ever before.

    cheap flights 3gqLYTc

  • hey there and thank you for your information – I’ve certainly picked up anything new from right
    here. I did however expertise some technical issues using this web site,
    as I experienced to reload the site lots of times previous to I could
    get it to load correctly. I had been wondering if your web hosting is OK?
    Not that I’m complaining, but sluggish loading instances times will
    often affect your placement in google and could damage your quality score if ads and marketing with Adwords.
    Anyway I am adding this RSS to my email and could look out
    for much more of your respective exciting content.
    Make sure you update this again very soon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up