Yibye inka ayihisha mu cyumba araramo

Umugabo witwa Mbarushimana François yafatanywe inka y’umuturage yari yibye, yemereye ubuyobozi ko hari izindi nka ebyiri ziheruka kubura mu gace atuyemo, ngo ni we wazibye ndetse yabihamijwe n’umwana we babana udashyigikiye ibikorwa bya Se.

Inka yasanzwe ku rutara rw’uyu muturage ariho iziritse ari nzima

Inka yibwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru nibwo umuturage witwa Nyiranteziryayo Anataliya yabyutse asanga inka yahawe muri gahunda ya Girinka yibwe.

Aha ni mu Mudugudu wa Tariro, Akagali ka Muhororo mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Fanuel yabwiye Umuseke ko mu byumweru bibiri muri uyu Mudugudu hamaze kwibwa inka eshatu.

Ngo ahagana saa sita na mirongo ine (00h40 a.m) mu gicuku kinishye, mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru nibwo umuturage Nyiranteziryayo yatatse ko abuze inka maze atabaza abaturage.

Ati “Abaturage batabaye ndetse hanabaho isaka, twakurikiye ibinono tugera kwa Mbarushimana tumubajije tuti ibi binono si iby’inka? Na we ati “Ni ibyayo nyine”. Twinjiye mu nzu dusanga iziritse ku buriri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi avuga ko umwana w’imyaka 14 w’uriya mugabo yabwiye abaturage n’ubuyobozi ko Se asanzwe azana inka mu rugo (yibye) akamuha amafaranga ngo atabivuga.

Uwimana Fanuel ati “Twashimye cyane uyu mwana wanenze imigirire ya Se umubyara, twishimiye ubufatanye bw’abaturage muri rusange ndetse tunabasaba gukomeza kwirindira umutekano.”

Umwe mu baturage twaganiriye yabwiye Umuseke ko Mbarushimana François bahimbye Bisu (Byuma) kubera ko agendana ibyuma, ngo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze gufungwa azira urugomo, ndetse ngo icyo gihe yiba kashi ya Komini aratoroka.

Mbarushimana ngo aheruka no gukubita Se umubyara ishoka.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubujura Umurenge wagiranye inama n’abaturage ubuyobozi bubasaba kurushaho kugira uruhare mu kurinda umutekano.

Uwafatanywe inka ari kuri Station ya RIB ya Gashali.

i Karongi hakunda kugaragara ibikorwa byo kudindiza gahunda ya Girinka bigizwemo uruhare mu bazihawe bazigurisha cyangwa abagizi ba nabi batema inka ziri mu biraro ndetse n’abajura baziba.

Umwana w’uyu mugabo avuga ko hari izindi nka yazanye mu rugo amushukisha amafaranga ngo atazabivuga

Abaturage bashimiwe uruhare rwabo mu kugira ngo iyi nka ifatwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up