Ngoma.Basanze umurambo w’umusore mu murima w’imyumbati.

Mu mudugudu wa Gisaka, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu abaturage basanze umurambo w’umusore mu murima w’imyumbati. Barebye ibyangombwa bye basanga afite ikarita iranga impunzi zo mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Uyu mugabo ngo basanze ari impunzi y’Umurundi yabaga i Mahama mu karere ka Kirehe

Amafoto agaragaza aho uriya murambo uryamye ndetse akagaragaza n’imyumbati imwe yari yakuwe irambitse hafi ye.

Hari ahagaragara kandi igiti bisa n’aho aricyo bicishije uriya musore ukomoka mu Burundi wabaga mu nkambi y’impunzi ya Mahama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mahango Venantie Uwimpuhwe yavuze ko bakimara kumenya ibyariya makuru bahise babimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Ati: “Ni ukuvuga ngo tukimara kumenya ko biriya byabaye twahise tubimenyesha inzego zibishinzwe. Tubimenyesha Polisi na RIB.”

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo basanze atari umuturage we ahubwo ari Umurundi, kuko mu byangombwa ari ko handitse.

Avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya muntu bayamenye binyuze mu mugore wari ugiye kwa muganga aciye hariya ashaka kujya kwihagarika abona imyenda , abona ishati n’agafuka karimo inyumbati agira amatsiko aramanuka ngo arebe uko bimeze.

Akomeza avuga ko uwo mugore yigeye imbere abona amaraso abona abo bagiye bakurura umuntu yigera imbere ahabona umurambo batwikirije ibyatsi.

Venantie Uwimpuhwe avuga ko ari ubwa mbere mu kagari ka hiciwe umuntu. Ngo ni ibintu bidasanzwe.

Yasabye abaturage kudakuka umutima kubera buriya bwicanyi, avuga ko inzego z’umutekano zahagurukiye gushaka uwakoze biriya kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.

Kimwe mu byangombwa biranga impunzi zo muri Mahama

Uyu muhini bawusanzeho amaraso, bikekwa ko ariwo uriya musore yicishijwe

Ibi ni ibindi bimuranga

Abaje kureba ibyabaye ngo basanze hafi y’umurambo hari imyumbati yakuwe

Umuyobozi w’Akagari avuga ko nta bwicanyi bwabaga mu kagari ke

Byabereye mu kagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo muri Ngoma

BTN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up