Nyarugenge-Mageragere .Abaturage banyomoje amakuru avuga ko batabona abayobozi

Abaturage batuye mu murenge wa Mageragere mu kagali ka Kavuma batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko batunguwe no kumwa inkuru yatambutse mu binyamakuru, ivuga ko umuyobozi w’akagali ka kavumu,ataboneka mu baturage ndetse ko bashobora kumara umunsi wose biryamiye mu busitani babuze ubakira.

Nyuma y’inkuru yatambutse kuri radiotv10, umunyamakuru w’uruvugiro.com, yanyarukiye muri aka kagali kureeba ukuri kw’impamo. Umunyamakuru akimara kugera kuri aka akagali yahasanze abaturage batandukanye baje kwaka serevise ndetse abona ko hari urujya n’uruza rw’abaturage babona serevise abandi bataha,bitandukanye n’ibyo twumvise.

Umunyamabanga shingwa bikorwa w’akagali ka Kavumu Kampeta Claudine arahakana ibimuvugwaho

Umunyamakuru yagiye avugisha abaturage batandukanye harimo umubyeyi utatangajwe amazina ye, nk’uko yabisabye umunyamakuru w’uruvugiro.com,amutangariza ko amaze iminsi agenderera kano kagali ka Kavumu ariko nta munsi n’umwe y’igeze abura umwakira narimwe.

Uruvugiro.com rubajije ibivugwa ko abaturage bo uri aka kagali batabona umuyobozi, uyu mubyeyi yabyamaganiye kure avuga ko ari ukumuharabika k’uko bo bamubona kimwe n’abandi. ati”Njye ndi gukurikirana imitugo yacu k’uko ibyanjye biri muri gacaca, ariko mu gihe gito menyeye gitifu,dore ko atarahamara igihe, bitandukanye n’uwo yasimbuye k’uko mbona ari umunya murava, nta narimwe ndamubura. abo batangaza amakuru ko bamubuze byaba ari akagambane.

Umunyamabanga w’umurenge wa Mageragere Christopher Ntirushwa.(foto internet)

Undi mugabo nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru uruvugiro, ko uyu munyamabanga shingwabikora ntaboneka rimwe gusa nk’uko byatangajwe mw’itangaza makuru kuko ngo we mu gihe ashatse serevise, nta tarimwe yari yayibura, ndetse yongeraho ko ubwe rimwe na rimwe ajya amwitabaza kumwereke bimwe mu bice bigize aka akagali kubera ko akiri mushya. Yakira abaturage ndetse akanabakemurira ibibazo kuko nta muturage uhasiragira nukuri.

Ikinyamakuru uruvugiro.com cyegereye umunyamabanga shingwabikora w’umurenge wa Kavumu Kampeta Claudine, kimubaza ku bimuvugwaho ko atuzuza inshingano ze,maze aradusubiza “ati byantangaje cyane kwumva ko ntaha serevisi zinoze abaturage banjye nyobora. Mu byukuri umunyamakuru yaje hano sita n’iminota cumi n’itano ansanga nkiri kuri terrain sedo yari ahari,yamanutse n’ushinzwe umutekano gukemura kibazo cy’umuturage haffi y’akagali kano twicayemo.

Kuri uwo munsi twari dufite inama n’abayobozi bankuriye, habura isaha imwe ngo tube tuhageze. Mu by’ukuri nawe reeba aho aka kagali kacu gaherereye ntiwagera ku karere ku gihe utahagurutse kare. Akagendo karimo kugera aho utegera imodoka ikujyana mu mujyi.Wavugisha abaturage, maze nabo bakaguha ubuhamya.

Akagali ka Kavumu murenge wa Mageragere

Umunyamabanga shinwa bikorwa w’umurenge wa Mageragere aganira n’uruvugiro.com yavuze ko aya makuru amutunguye kuko nta muturage n’umwe wari wamuhamagara, ko yabuze serevise ku kagali n’umwe.”ati abaturage bafite telefone z’abayobozi,ndetse n’izanjye barazifite urumva nta muturage wari wambwira ko yabuze serevise ku kagali ka Kavumu ngo natwe tubaze umuyobozi impamvu atari kuboneka. Ibyo bavuga ko aboneka mu nteko y’abaturage gusa rwose n’ugukabya ntibishoboka twe nk’umurenge ntitwabyihanganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up