Nyarugenge-Kigali.Ubuyobozi bwiyemeje guhashya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge

Nyuma y’iminsi 2 hatambutse inkuru kuri TV1 abaturage bashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Akagali ka kigali umudugudu wa Akirwanda mu karere ka Nyarugenge, ivuga ko abaturage Bakubitwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze mu murenge wa Kigali, Haje ibiyobyabwenge barimo n’inzoga z’inkorano,zacururizwaga muri iyi santeri ya Akirwanda ,ihana imbibi n’umurenge wa Kimisagara bahuzwa n’umuhanda metero 200 uvuye muri iyi santeri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali bwatangaje ko butazihanganira narimwe abacuruzi bacuruza Inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu masaha y’umugoroba hafashe inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse nababicuruza harimo nababinywa.

Zimwe n’inzoga zafashwe zahiswe zimenwa
Iyi nzoga ituma bagira urugomo rukabije
Bamwe nubazanzwe banywa bene izi nzoga barafashwe

Abaturage barinubira uburyo insoresore zibabuza umutekano yamaze kunywa zino nzoga harimo kubakubita,no ku biba.

Raporo yavuye mu karere ka Nyarugenge ivuga ko amakuru yatambutse kuri TV1 atariyo Dore ko bamwe mubayatanze Atari inshuro ya mbere yafatiwe mu bikorwa by’urugomo no kunywa ibiyobyabwenge. Umuyobozi w’umudugudu muri aka gace kitwa akirwanda avuga ko ubwe n’umunyerondo bigeze gukubitwa baranokomeretswa ubu bakanguriraga bamwe mu baturage kwitabira umuganda.Sina nawe gusa n’abaturage bavuga ko izi nsoresore iyo zimaze kunywa ibiyobyabwenge zihohotera buri wese zihuye nazo.

ibi bidomara nibyo bibika inzoga banywa
Umuyobozi w’umudugudu bamurumye urutoki
insoresore ziri kunya inzoga z’itemewe

Aya n’amagambo akubiye muri raporo yavuye mu mu karere igashikirizwa umuyobozi wo mujyi wa kigali binyuze ku butumwa bwa telefone

Mwaramutse Nyakubahwa Mayor

Hari inkuru TV1 iramutse ivuga yananyuze mu makuru ivuga urugomo mu Murenge wa Kigali.

Gusa amakuru nakurikiranye nuko

Abantu 2 bavuga ko yakorewe urugomo ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho sibyo

Umwe abamuhohoteye barahanwe barafungwa barangiza n’igihano ashaka ko Ubuyobozi bumuha indishyi RIB imusaba gusubira murukiko ntiyabikoze.

Uwakabiri abamuhohoteye barafashwe RIB yabakoreye Dossier

Umudamu uvuga ko Umugabo we yahohotewe n’Ubuyobozi Ahubwo nibo bamuhohoteye yanatanze ikirego kubera gucuruza inzoga zitemewe zigahora zimenwa bishyizemo Umuyobozi wumudugudu ko abatangaho amakuru, agiyeyo kubabwira gahunda z’Umuganda nibo bamuhohoteye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko bimaze guhagurukira iki Kinazi Kandi bizeza abaturage ko bazagihashya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up