Nyarugenge.Abacururiza ku mabaraza y’imbere y’amaduka akabo kashobotse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwahagurukiye abacururiza ku mabaraza y’imbere y’amaduka mu Mujyi wa Kigali rwagati, bubaca amande ndetse bunapakira ibyo bwahasanze bukabijyana.

Hashize imyaka itatu ubuyobozi bwa Nyarugenge busabye ko buri wese ucururiza ku mabaraza ari imbere y’amaduka yabihagarika.

Nyuma y’aho bamwe mu bacuruzi banze gukurikiza ayo mabwiriza y’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwongeye gutangira urugamba rwo guhangana no guca amande angana n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda abinangiye.

Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ytangaje ko babangamiwe cyane n’abacuruzi bakodesha amabaraza y’aho bacururiza kuko biteza umutekano muke w’abaje kuyahahiramo.

Yaboneyeho gusaba abacuruzi kubahiriza ayo mabwiriza kuko amabaraza agenewe kuba inzira z’abaje guhaha atari ayo gucururizaho.

Ati “Turasaba abacuruzi kubahiriza amabwiriza y’uko amabaraza agenewe kuba inzira nyabagendwa kandi bigaha umudendezo uwaje guhaha.”

Yakomeje agira ati “Turasaba ba nyir’inzu ko bareka gukodesha amabaraza kugira ngo bihe amahirwe inyubako z’ubucuruzi zubatswe kandi zikeneye gukodeshwa.”

Uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyarugenge, Ngabonziza Tharcisse, na we yasabye abafite amaduka kwirinda gushyira ibicuruzwa byabo ku mabaraza kuko biteza akajagari.

Ati “Icyo dusaba abacuruzi ni ukwirinda gushyira ibintu byabo ku mabaraza kuko biteza akajagari bikanabangamira abagenzi baba bava mu iduka bajya mu irindi baba baje guhaha.”

Yongeyeho ko iri bwiriza risanzwe ririho ndetse rigamije kuvanaho ako kajagari ku buryo abacuruzi bose bakwiye kuryubahiriza.

Umwe mu bacuruzi utarashatse ko izina rye ritangazwa we avuga ko iyo badashyize bimwe mu bicuruzwa byabo ku mabaraza nta bakiriya babona.

Yongeyeho ko bashyira ibicuruzwa ku mabaraza kugira ngo abahisi n’abagenzi bamenye ibyo bacuruza mu buryo bworoshye.

Guhera mu Ukwakira 2019, abacuruzi 50 nibo bamaze gucibwa amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kubera gushyira ibicuruzwa ku mabaraza.

Abacuruzi benshi bavuga ko bakunze gushyira ibicuruzwa byabo ku mabaraza kugira ngo abakiriya bamenye ibyo bacuruza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwihanangirije abacururiza ku mabaraza

Guhera mu Ukwakira 2019, abacuruzi 50 nibo bamaze gucibwa amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kubera gushyira ibintu ku mabaraza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up