Tuesday, September 22
Shadow

Kamonyi:Umwalimu arashinjwa gukorakora abanyeshuri ku mabere

Share

Umwarimu wo mu Karere ka Kamonyi ushinjwa n’abanyeshuri b’abakobwa yigishaga kuba yarabakorakoraga ku mabere, ku kibuno ndetse akanabasoma, akurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Uwo mwarimu yigishaga ku kigo giherereye mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Gihara akurikiranyweho kuba yarakoreye abana yigisha b’abakobwa ibikorwa by’ishimishamubiri.

Amakuru avuga ko ibyo bikorwa byabaye hagati ya Mutarama na Gicurasi uyu mwaka bikorerwa ku bana icumi bari mu kigero cy’imyaka 10 na 12 biga muri P4 na P5.

Ngo yakundaga kwiyegereza umwana w’umukobwa akamukorakora ku kibuno, ku mabere ndetse akanamusoma, rimwe na rimwe agafata umwe akamugumana mu masomo y’umugoroba (coaching) kugeza saa tatu z’ijoro agamije ibyo bikorwa.

Magingo aya, uyu mwarimu yafatiwe i Runda mu Karere ka Kamonyi ku kindi kigo kuko ngo ubwo aya makuru yamenyekanaga yahise asezera ajya ahandi.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE abafite abana mu nshingano bakwiye kwirinda kubakorera ibikorwa nk’ibi byangiza ubuzima bwabo.

Ati “RIB irakangurira abarezi n’abandi bose bafite ububasha ku bana barera, kwirinda gukora igisa n’ibi byaha kuko byangiza ubuzima bw’abana kuva ari bato kugera bashaje. Bibangiza mu mitekerereze ku buryo abana banga ishuri.”

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gusambanya umwana, mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

6 Comments

  • I was curious if you ever considered changing the page layout of your website?
    Its very well written; I love what youve got to say.
    But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better.

    Youve got an awful lot of text for only having 1 or two images.
    Maybe you could space it out better?

  • Hey there! I’ve been reading your weblog for some time now and finally got the courage to go ahead and give you
    a shout out from New Caney Texas! Just wanted to tell you keep up the excellent work!

  • I’ve been browsing on-line more than three hours these
    days, but I by no means found any attention-grabbing article like yours.
    It is beautiful value enough for me. In my opinion, if all
    web owners and bloggers made good content material as
    you probably did, the internet will likely be a lot more useful than ever before.

  • Hi there! I know this is kind of off topic but I was wondering which blog platform are you using for this site?
    I’m getting fed up of WordPress because I’ve had issues with hackers and I’m looking at alternatives for another platform.
    I would be great if you could point me in the direction of a good platform.

  • It’s appropriate time to make some plans for the future and it’s time
    to be happy. I’ve read this post and if I could I want to
    suggest you some interesting things or tips.
    Perhaps you could write next articles referring to this article.
    I wish to read more things about it! adreamoftrains web
    hosting company

  • I’m amazed, I have to admit. Rarely do I come across
    a blog that’s both equally educative and amusing, and let me tell
    you, you’ve hit the nail on the head. The problem is
    something that too few men and women are speaking intelligently about.
    I am very happy that I stumbled across this during my
    hunt for something concerning this.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up