Uganda.3 bahitanywe n’impanuka harimo abanyeshuri 2

KU munsi w’ejo tariki 22/10/2019, mu karere ka Hoima mu gihugu cya Uganda impanuka yahitanye 3 harimo abanyeshuri bigaga ku kigo cya Universe College.

Iyi mpanuka mu bayibonye batangaje ko yatewe n’imodoka yari ifite umuvuduko ukabije.

Ku ruhande rwa polisi ikorera muri aka gace yatangaje ko iyi modoka ifite plaque nomero UBF 040W Toyota Hillux double cabin yagonganye na motto ifite plaque UDP 413Q,n’umunyegare, n’abanyeshuri 2 baturugaka kw’ishuri batashe, ku muhanda Hoima-Kaiso- Tonya mu karere ka Hoima.

Iyi modoka yataye umuhanda ibanza kugonga umunyegare wahise ashiramo umwuka,hanyuma igonga n’amotto yari itwawe n’uwitwa Alfred Avutia utuye mu mudugudu wa Bulemwa n’uko ihitana aba bana bombi.

Ibi binyabiziga byose byari mu cyerekezo kimwe, aho umunyegare ndetse n’abanyeshuri bombi, bahise bitaba imana.Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muri iyi Ntara Julius Hakiza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up