Rubavu.Imodoka yari itwaye abantu 10 yaguye mu kiyaga cya kivu hapfa 2.

Rubavu:Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko amakuru nyayo y’imodoka ifite plaque RAB230Y yaguye mu Kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Ukwakira, 2019, yarimo abantu 10, abagera ku 8 babashije kuvamo, abandi babiri barapfa kandi ngo imirambo yabo ntiraboneka, ubutabazi burakomeje. 

Imodoka yaguye mu Kivu ku ruhande rwa Rubavu mu murenge wa Nyamyumba

Imodoka yari itwawe n’Umushoferi witwa Ukwizampa Samuel w’imyaka 29.

Ahagana saa 09h20 mu gitondo kuri uyu wa 22/10/2019, iriya modoka yo mu bwoko bwa Pick-up ya Sosiyete y’Abashinwa (China State) ikora umuhanda i Rubavu, yari igeze mu Mudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, mu Murenge wa Nyamyumba, ahakorwa umuhanda wa Marine ujya ku rwengero rwa Bralirwa (Brasserie) niho yatereye umuhanda igwa mu Kivu.

Amakuru ya kare yavuga ko yataye umuhanda ikwepye ikamyo  (ariko si ikamyo ahubwo ngo ni imashini ikora umuhanda) yahuriye na yo mu ikorosi, iyo modoka ihita igwa mu kiyaga cya Kivu iheramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyi modoka yari itwaye abantu 10  habazwe n’Umushoferi wayo, nubwo bitewe ariko ngo bariya bantu bari mu bikorwa bijyanye n’akazi.

Abantu umunani muri bariya barokotse, babiri bahita bapfa.

Abarokotse barimo na shoferi w’iyi modoka witwa Ukwizampa Samuel, batatu bakaba bakomeretse bajyanwa kwa muganga ari bo, Nishimwe Oleste w’imyaka 27, Havumiragira Maurise w’imyaka 30, na Uwuzuyinema Egide w’imyaka 26.

Muri iyi mpanuka babiri bahise bapfa, ari bo Karasanyi Didas w’imyaka 27 na Nzamwitakuze Jean Damascene w’imyaka 35 n’ubu Umuvugizi wa Polisi yadutangarije ko bakiri mu mazi.

Ngo imodoka abatabazi bayigezeho muri m 70 bariga uburyo bwo kuyizamura. Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi (Marines) zirimo gushakisha imirambo ya bariya bantu baheze mu mazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up