Yafashwe yibye ihene azengurutswa umudugudu.

Polisi ya Uganda mu karere ka Rubanda, yacaciye umugabo w’imyaka 35 wamenyekanye kw’izina rya Godfrey Biryabarema Kagwa uzwi kw’izina “Money Lender”,mu gasenteri ka Hamurwa akekwaho kwiba ihene.

Uyu mugabo yafashwe mu masaha ya saa 3 ya mu gitondo, n’ihene yari amaze kuvanaho uruhu.Uyu mugabo ngo yari amaze igihe kinini akekwaho kubibira ihene zabo, aza gufatwa noneho n’igihanga, bamutegeka ko ayiterura imuziritse mw’ijosi akazenguruka umudugudu wose.

Polisi muri aka gace yahise ihabogoboka itabara uyu mugabo imujyana muri kasho, dore ko abaturage bari barakaye batangiye gucura umugambi wo kumwica bamutwitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up