Burera.Hagaragaye nkongwa idasanzwe iri mu bigori

Umuhinzi wo mu murenge wa Kagogo, Akagari ka Kayenzi yavuze ko mu kagari atuyemo hagaragaye nkongwa idasanzwe iri mu bigori. Hari abandi baturage mu mirenge ya Rusarabuye, Bungwe na Gahunga bavuga ko biteze ko nkongwa izagera no mu mirima yabo ibigori nibyera.

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo mu kagari ka Kayenzi bazindutse batera umuti ibigori byagaragayemo nkongwa idasanzwe

Muri Kamena, 2018 nkongwa idasanzwe  yavuzwe mu Karere ka Nyabihu.

Jean de Dieu Nizeyamahoro ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Burera avuga ko umurenge wa Kagogo mu mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Gatare ari ho basanzwe ‘nkongwa idasanzwe nyinshi.’

Ati: “ Amakuru y’uko nkongwa idasanzwe yagaragaye twatangiye kuyumva ku wa Mbere ariko uyu munsi tuvuyeyo gukora ubukangurambaga mu bahinzi kugira ngo batangire basuzume imirima yabo, aho bayisanze bayitere umuti ipfe.”
Avuga ko imiti bayishyize kuri za site ndetse ko hari n’amaduka menshi ayicuruza.

Ngo ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi mu karere bwasabye abayobozi b’imirenge yose gukorana n’abashinzwe ubuhinzi bagasuzuma imirima yose kugira ngo  barebe niba ntayigaragara mo nkongwa idasanzwe.

Avuga ko basabwe kuzaba batanze raporo y’uko byifashe bitarenze ku wa Gatandatu taliki 19, Ukwakira, 2019.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Burera yahise aza mu karere ka Kagogo kureba uko ikibazo giteye

Nkongwa yagaragaye mu murenge wa Kagogo akagari ka Kayenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up