Gasabo.yamuteye icyuma nawe icyitera mw’ijosi arapfa

Kuri uyu wa Gatandatu mu mudugudu wa Urugwiro I, Akagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko umugabo witwa  Yozefu w’imyaka 35 bivugwa ko yateye icyuma mugenzi we witwa Isaie mu rubavu aramukomeretsa cyane. Yozefu amaze gukora biriya ngo nawe yahise yitera icyuma mu ijosi ariyica.

Nyuma yo gutera mugenzi we icyuma mu rubavu nawe yahise akitera mu ijosi arapfa

Uwakomerekejwe mu rubavu yajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga n’aho umurambo wa Yozefu ujyanwa ku bitaro bya Kakiru, muri Gasabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko Angelique Uwinkindi  yabwiye Umuseke ko byabaye mu saa 14h00.

Ati: ” Twatabajwe batubwira ko umuntu ateye undi icyuma nawe akakitera mu ijosi ariko nta makuru arambuye y’icyo bapfaga turamenya kuko biri gukorwa n’inzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi na RIB.”

Uwinkindi Angelique avuga ko uwapfuye yari asanzwe ari umuturage wapagasaga ariko ntawamenya uko yaba yarapfuye na Yozefu kugeza ubwo amutera icyuma.

Gusa ngo bari basinze.

Avuga ko  bategereje ko uwatewe icyuma yagarura agatege, akaba yatanga amakuru yatuma hamenyekana icyateye kiriya gikorwa cyavuye mo urupfu no gukomeretsanya bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up