Gisagara akurinyweho kubyara uruhinja akarujugunya mu musarani.

Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara akurinyweho kubyara uruhinja akarujugunya mu musarani.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Rugomero mu Kagari ka Nyaruteja aho yari asanzwe abana n’ababyeyi be.

Uwo mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko uwo mukobwa yari amaze ibyumweru bigera kuri bitatu avuye i Kigali atwite.

Ati “Yigaga mu wa gatatu amaze gukora ikizamini yagiye i Kigali; yagarutse atwite. Bivugwa ko yaba yarayiterewe i Kigali kuko nta byumweru bitatu amaze avuyeyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Kayinamura Jean Baptiste, yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturanyi.

Ati “Tumaze kumenya amakuru twagiye dusanga ni byo; umwana twasanze yamaze gupfa. Uwo mukobwa yatweretse ko ari we wamutayemo; yavuze ko yamubyaye abonye atarize amujugunya mu musarani.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko uwo mukobwa yamaze gufatwa akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Nyanza.

Urwo ruhinja rwajyanywe ku Bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyanza bwakoranye inama n’abaturage bugira inama abangavu yo kwirinda gutwita imburagihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up