HCR ivuga ko nta mpunzi Igombwa gutegekwa gutaha iwabo.

Share

Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, bwemeza ko ibivugwa ko bwemeranyijwe na Leta ya Tanzania n’iy’u Burundi ko  impunzi z’Abarundi zigomba gutaha iwabo byanze bikunze ari ibinyoma. HCR ivuga ko nta mpunzi yagombye gutegekwa gutaha iwabo.

Abarundi bahungiye muri Tanzania ngo bari kwirukanwa ku ngufu. HCR irabyamagana

Muri Kanama, 2019 Tanzania  yatangaje ko yemeranyijwe na  HCR hamwe na Leta y’u Burundi ko impunzi ziri muri Tanzania zitahawe ubwenegihugu ngo ziture zigomba gutaha uko byagenda kose.

Kugeza ubu Tanzania icumbikiye impunzi zikomoka mu Burundi zigera ku 200 000.
HCR yemeza ko izi mpunzi zose zifite uburenganzira bwo kuba muri Tanzania kandi ko ntawe ugomba kuzitegeka gutaha ikubagahu.

Guhera muri 2017 hari amasezerano Tanzania, Uburundi na HCR bagiranye y’uburyo impunzi zigomba gutaha ariko ngo nta gika kirimo kivuga ko zigomba gucyurwa ku ngufu.

Kuri Twitter umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Burundi  Tharcisse Niyomugabo yavuze ko Abarundi birukanwa muri Tanzania ari abadafite impapuro zibemerera kuba impunzi.

Niyomugabo avuga ko kugeza ubu hari Abarundi 15 000 baba mu nkambi badafite inyandiko zibemerera kuba impunzi.
Ati: “ Aba nibo ubutegetsi bwa Tanzania busaba gutaha iwabo.”

Ibi ariko ubuyobozi bwa HCR bwabihakanye, buvuga ko Abarundi bose bari muri Tanzania bafite ibyemeza ko ari impunzi.
Ku rundi ruhande ariko HCR ivuga ko Umurundi wese washaka gutaha ku bushake yabifashwamo ariko ntatahe ari uko yirukanywe.

Ngo n’ikimenyimenyi ni uko guhera muri 2017  hari Abarundi 75 000 batashye iwabo bavuye muri Tanzania kandi ngo babikoze ku bushake bwabo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up