Ubuhinde.Ivu rya mahatma Ghandi ry’ibwe

Buriya bujura bwakozwe mu gihe Abahinde bo mu idini gakondo ry’Abahindu bizihizaga imyaka 150 Ghandi yari bube yujuje iyo aza kuba akiri ho.

Mahatma Ghandi yapfuye arashwe n’umusore witwa Nathuram Godse amuziza ko yashakaga ubumwe bw’Abahindu n’Abisilamu.

Icyo gihe hari muri 1948, Ghandi akaba yari afite imyaka 78 y’amavuko.

Bariya bajura kandi basize banditse ku gituro cya Ghandi ijambo ‘  Umugambanyi(Traitor).

Polisi ikorera mu gace ubu bujura bwabereye mo ivuga ko bishoboka cyane ko ababikoze ari abashyigikiye ubuhezanguni bwa Godse, isaba abafite ibitekerezo nk’ibye kubireka.

Umukozi wari ushinzwe kurinda igituro cya Ghandi witwa Mangaldeep Tiwari avuga ko yari yasize afunguye ikirahure cy’aho nyakwigendera yari ashyinguye kugira ngo abantu bamurebe bibuke ibyiza yagejeje ku Buhinde.

Ngo nyuma yaje kugaruka arebye asanga bamwibye.

Ati: “ Ibi biteye isoni rwose ku gihugu cyacu. Ababikoze Polisi ibashake nibafatwa bazabihanirwe.”

Nyuma y’urupfu rwe, umubiri wa Gandhi warumishijwe uratwikwa ariko ntiwanyanyagizwa mu mugezi nk’uko bigenda ku bandi Bahindu.

Ivu ryawe ryabitswe ahantu hatandukanye harimo no muri Bapu Bhawan.

Nathuram Godse yaje gufatwa araburanishwa aza gukatirwa urwo gupfa, yishwe anyonzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up