Musanze.Abantu bataramenyekana bishe abantu 8 bakomeretsa abandi bagera 18

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbunda baraye bagabye igitero mu mirenge yegereye Ibirunga irimo uwa Musanze bica abaturage. Biravugwa ko abahasize ubuzima barenga 8 n’abandi 18 barakomereka

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys yabwiye Umuseke ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko batamenye aho bariya bagizi ba nabi baturutse n’impamvu y’ubu bwicanyi.

Ibiro by’akarere ka Musanze

Yabwiye Umuseke ko muri iki gitondo inzego zitandukanye zahagurutse ubu ziri gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iperereza kuri ubu bwicanyi ritangire.

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’umutekano zahise ziwukaza kugira ngo aba bagizi ba nabi badakomeza iyi migambi mibisha.

Avuga kandi ko inzego zitandukanye zirimo guhumuriza abaturage kubera ubu bwicanyi bwaraye bukorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo.mukanya ubwo twateguraga iyi nkuru twahise tubona itangazo rya Polisi y’igihugu ibyemeza.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butagira icyo buvuga kirambuye kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi [gusa bwemera ko cyabaye], buravuga ko buri kwegeranya amakuru arambuye ku buryo mu masaaha ari imbere umuyobozi w’akarere agiye guhura n’abanyamakuru agatangaza amakuru arambuye.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Musanze aravuga ko abatuye mu mujyi w’aka karere batahise bamenya iby’ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye ndetse ko no muri iki gitondo ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up