Umuyobozi muri RBA Vuningoma J de Dieu yatawe muri yombi

Uyu mugabo ari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB, akaba akurikiranyweho  (Kunyereza umutungo w’ikigo akorera) n k’uko Umuvugizi w’uru rwego Bwana Modeste Mbabazi  yabitangarije Rugari kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/10/2019.

Vuningoma J de Dieu ushinzwe marketing muri RBA

Mbabazi Modeste nta byinshi yadutangarije, kuko yari mu mirimo myinshi ijyanye no gushyingura umukozi wa RIB uherutse guhitanwa n’impanuka mu Karere ka Rubavu. Gusa amakuru y’ibanze twabonye ni uko uyu Vuningoma J de Dieu yari Umuyobozi wa Marketing mu kigo cy’ Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, akaba  yaratawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/10/2019. Ubwo twabazaga Umuyobozi Mukuru wa R.B.A Bwana Arthur Asiimwe, we yavuze ko nta makuru ahagije abifiteho, bityo tukaba dutegereje ko hari ibyo yadutangariza, cyane cyane birebana n’ibyo uyu Vuningoma yaba yaranyereje !!

Hagati aho ariko uyu Vuningoma akaba yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abakozi batandukanye ba R.B.A kubera kubambura cg kubategeka kugabana na amafaranga atagira ingano y’ibihembo (Commission) by’amasoko babaga bashakiye ikigo !! Hari n’indi myitwarire avugwaho ishingiye ku cyo umuntu yakwita umurengwe kubera cash nyinshi, aho yahoraga muri za sorties hanze y’igihugu ngo yagiye kuryoshya na bamwe mu bakozi b’igitsina gore ayobora !! Aho yaherukaga ni Zanzibar ku musenyi w’inkengero nziza z’ikiyaga cya Victoria ari kumwe n’umwe muri abo bagore dore ngo yabahinduranyaga nk’uhindura imyambaro !!

Hamwe n’ibindi byinshi uyu mugabo avugwaho birimo n’umuturirwa arimo kwubaka za Musanze iyo, byose turimo kubyegeranya tukazabibagezaho mu minsi itarambiranye.

Src.rugari.net

One Comment

  • chris mushabe

    abanyamakuru mujye muvuga amakuru yanyayo naho kuvuga ibyo mwishakiye kugirango mubone inkuru sibyo ahubwo RIB Yagakurikiranye mwebwe mukaryozwa ibinyoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up