Sherrie Silver amaze kwimura umuryango w’abana b’impanga bapfushije nyina

Share

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye ku ruhando mpuzamahanga yamaze kwimura umuryango w’abana b’impanga bapfushije nyina akibabyara bagasigarana na se utishoboye.

Tariki 10 Nzeli 2019 ni bwo Sherrie Silver ari kumwe n’umubyeyi we basuye umuryango uherutse kwibaruka abana babiri b’impanga ariko ku bw’amahirwe macye nyina agahita yitaba Imana.

Umugabo wasigaranye n’abana byamuteye ihungabana rikomeye byongeye ntabwo yishoboye. Sherry Silver ubwo yabasuraga yasanze bari mu buzima bubi kuko babaga mu nzu y’icyumba kimwe nayo idasukuye.

Sherrie Silver yahawe amahirwe yo kwita amazina abana, umwe amwita Precious undi amwita Sapphire. Icyo gihe yahise atangira ubukangurambaga bwo kubashakira ubufasha kugira ngo bajye mu buzima bwiza.

Uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda, aho yari mu bikorwa byo kubimura akabashyira mu nzu nziza ndetse n’ibindi byangombwa nk’ibiryamirwa n’ibyo kurya.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Sherrie Silver yerekanye amafoto, ateruye aba bana bari mu nzu nziza iteye irangi irimo n’udutanda tw’abana, bigaragaza ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka burundu.

Sherrie Silver asanzwe afite urugo yise Children Of Destiny rurererwamo abana bane bahoze baba mu muhanda. Umukobwa umwe watangiye no kubyina aherutse kumujyana muri Amerika ku butumire bwa Bill Gates.
 

Sherrie Silver yamaze kwimura abana b’impanga bapfushije nyina bakivuka

Yabaguriye imyenda myinshi

Sherrie Silver yakoresheje imbaraga ze z’amboko mu kwimura aba abana

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up